Umuhanzi Platini yasezeranye kubana akaramata n'umukobwa yihebeye (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys yasezeranye imbere y'amategeko na Ingabire Olivia, umukobwa yihebeye. Nkuko amafoto yagiye hanze ku rubuga rwa instagram abyerekana, Platini yasezeranye imbere y'amategeko na Ingabire Olivia nyuma y'iminsi mike havuzwe urukundo rwe n'uyu mukobwa gusa Platini yari atarerura ngo amuvuge izina anamwereke abafana be. Amakuru agera kuri YEGOB nuko Platini na Olivia bari bamaze imyaka 2 bakundana mu ibanga.

Mu kiganiro Platini yagiranye n'itangazamakuru yavuze ko yahisemo kugira ibanga ubukwe bwe nk'amahitamo ye ku giti cye. Yagize ati " Ubukwe bwanjye nari nagerageje kubugira ibanga, umugore wanjye twari tumaranye imyaka igera kuri ibiri dukundana ". Uyu muhanzi yavuze ko ari mu myiteguro y'ubukwe buteganyijwe tariki 27 Werurwe 2021.

Dore uko byari bimeze mu mafoto:

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umuhanzi-platini-yasezeranye-kubana-akaramata-numukobwa-yihebeye-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)