Umukino we wa mbere mu ikipe y'igihugu nkuru, igitego cya mbere – Byiringiro Lague yavuze uwo yagituye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutsinda igitego cye cya mbere mu ikipe y'igihugu nkuru, Byringiro Lague yavuze ko yagituye nyina umubyara udahwema kumushyigikira umunsi ku munsi kugira ngo abe yagira icyo ageraho.

Ku munsi w'ejo ku wa Gatatu, Byiringiro Lague yakinaga umukino we wa mbere mu ikipe y'igihugu nkuru, hari mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Mozambique 1-0 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021.

Yinjiye mu kibuga ku munota wa 46 asimbura Manzi Thierry biza no kumuhira atsinda igitego ku munota wa 69.

Hari nyuma y'akazi gakomeye kakozwe na Meddie Kagere wazamukanye umupira akinjira mu rubuga rw'amahina, agatanga umupira Mangwende ahita akoreraho Lague na we ahita arangiriza mu rushundura.

Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Byiringiro Lague yavuze ko iki gitego yagituye nyina wamushyigikiye kuva ku itangiriro.

Ati'umuntu wa mbere nagituye ni mama wanjye, ntahwema kunshyigikira kuva ku itangiriro twari kumwe. Abandi ni abanyarwanda bose muri rusange.'

Byiringo Lague wari umukino we wa mbere mu ikipe y'igihugu nkuru (Amavubi Senior), ukaba umukino we we wa 11 mu ikipe y'igihugu, indi mikino 10 yakinnye harimo 4 yo mu batarengeje imyaka 20(Amavubi U20), 2 mu batarengeje imyaka 23(Amavubi U23) ibiri ya gishuti mu ikipe y'abakinnyi bakina imbere mu gihugu n'ibiri muri CHAN 2020(yari Equipe CHAN).

Byiringiro yinjiyemo asimbura agora cyane Mozambique
Yatsinze igitego cyahesheje u Rwanda amanota 3



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-we-wa-mbere-mu-ikipe-nkuru-igitego-cya-mbere-byiringiro-lague-yavuze-uwo-yagituye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)