Uyu mukobwa witwa Sandra yahishuye ko Pasteri wo muri ADEPER yashatse kumukoresha ibiteye isoni, bituma afata icyemezo cyo kuva muri iryo dini, none ngo basigaye birwa bamushinja uburaya bavuga ko yaguye.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, Sandra yasobanuye ko uwo mupasiteri yagiye amwiyegereza buke buke, bikagera n'aho amwereka filime z'urukozasoni (porn) zari muri telefoni ashaka kumugusha mu mutego w'ubusambanyi.Uyu mukobwa avuga ko akibibona yahise afata icyemezo cyo guhindura idini.Sandra avuga ko kuri ubu yahinduwe indaya muri ADEPER aho birwa bamutaramiyeho ngo yaraguye.
Ku giti cye avuga ko guhindura idini ari uburenganzira bwe,ko badakwiye kumwibasira,asaba kandi ko mbere yo gucira umuntu urubanza ugomba kwitonda ugashishoza.Ati:' niba umuntu asambanye ni we ugomba kubyimenyera,ntibakanshire imanza,niba naraguye naguye ku giti cyanjye.'
Comments
0 comments