Ku wa gatanu tariki ya 05 Werurwe nibwo umuhanzi Yverry yizihije isabukuru y'imyaka 27 y'amavuko. Kuri uwo munsi inshuti za hafi za Yverry, abo mu muryango we, abafana be ndetse n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze bamwifurije isabukuru nziza y'amavuko. Mu bifurije Yverry isabukuru y'amavuko harimo n'umukunzi we, Vanessa Uwase uzwi cyane ku izina rya Vanillah, wakoresheje amagambo meza y'urukundo ashimangira urukundo akunda Yverry. Kuri uyu munsi nyirizina, Vanillah yakoreye udushya dutandukanye Yverry turimo nuko yapfumuye ipine ry'imodoka ye kugirango ataza kumucika akagenda. Nyuma Vanillah yahise asangira na Yverry ifunguro ry'umunsi we w'amavuko yari yamuteguriye.
Dore uko byagenze: Vanillah abifashijwemo n'undi musore babana witwa Yvan bajyanye muri parikingi aho Yverry araza imodoka ye maze bakuramo umwuka mu ipine ry'inyuma ry'imodoka ya Yverry. Vanillah amaze gukuramo umwuka muri iryo pine, yahise atereka umutsima (birthday cake) iruhande rw'ipine kugirango Yverry naza kureba uko byagenze ahite abona uwo mutsima hanyuma bahite bamuririmbira. Nyuma yo gukuramo umwuka muri iryo pine no gushyira umutsima iruhande rwaryo, Vanillah yasubiye muri salon. Muri icyo gihe Yverry yarari mu cyumba aho yararimo kwambara imyenda n'inkweto yitegura kugenda.
Nyuma yuko arangije kwitegura, Yverry yasohotse mu cyumba ahita ajya muri parikingi akihagera yakubiswe n'inkuba abonye ipine ry'imodoka ye ritarimo umwuka. Yarababaye cyane arunama agiye kureba ko haba hari ikintu cyaripfumuye kiri munsi y'imodoka ye. Akimara kunama yahise akubita amaso ikarito irimo umutsima yari yateguriwe na Vanillah ku isabukuru ye y'amavuko. Akiwubona, Vanillah n'undi musore babana bahise bamuririmbira bati 'happy birthday to youâ¦â¦.', Yverry byaramurenze akanyamuneza kaba kenshi mu maso araseka. Ubwo gahunda yo kugenda yahise yibagirana.
Yverry, Vanillah ndetse n'undi musore babana witwa Yvan, bahise basubira muri salon maze Yverry abifashijwemo na Vanillah bafatanya umutsima (birthday cake) ndetse banasangira ifunguro ry'umunsi bari bateguriye Yverry. Ubwo Yverry yibagiwe atyo gahunda yari afite baba bamwemeje batyo.
Â
Comments
0 comments