Umunyamakuru Jules Karangwa n'umugore we bizihije isabukuru y'imyaka itatu bamaze barushinze (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jules Karangwa wakoze umwuga w'itangazamakuru igihe kinini kuri ubu akaba asigaye akora muri FERWAFA yerekanye akanyamuneza atewe no kwizihiza isabukuru y'imyaka itatu amaze asezeranye kubana akaramata n'umugore we, Sandra Umutoniwase. Ibi Jules Karangwa yabyerekanye abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter  aho yashyize hanze amafoto ye ari kumwe n'umugore we ndetse n'umwana wabo w'imfura.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter  Jules Karangwa yagize ati:'You have made my life complete. Happy wedding anniversary Darling @reinedafrique …. Warakoze gufatanya nanjye gutangira uru rugendo mu myaka 3 ishize, Imana ikomeze iturinde🙏NDABAKUNDA CYANE #MamaJussi & #Jussi'.

Happy wedding anniversary to us. uru rugendo twarutangiye mu myaka 3 ishize, Imana ikomeze iturinde🙏

NDABAKUNDA CYANE #MamaJussi & #Jussipic.twitter.com/KIv1y88upG

â€" Jules Karangwa (@KarangwaJules) March 3, 2021

Hari tariki ya 03 Werurwe 2018 nibwo umunyamakuru Jules Karangwa yasezeranye imbere y'Imana kubana akaramata na Sandra Umutoniwase. Gusezerana imbere y'Imana byo byabereye kuri Church of Pantecost International ya Nyakabanda naho abaru batumiwe kuri uwo munsi bakiriwe kuri Centre Amani ku Kicukiro.

jules karangwa

Aha hari ku munsi w'ubukwe bwa Jules Karangwa na Sandra Umutoniwase

 

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-jules-karangwa-numugore-we-bizihije-isabukuru-yimyaka-itatu-bamaze-barushinze-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)