Umuririmbyi wa Kingdom Ministries basanze amanitse yiyahuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nsabigaba Jean Paul bakundaga kwita Danny waririmbaga muri Kingdom of God Ministries ku munsi w'ejo basanze yiyahuye yapfuye.

Danny w'imyaka 25 wari utuye mu karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba i Nyamata, ku munsi w'ejo basanze yimanitse yitabye Imana.

Inkuru y'uyu musore yamenyekanye mu gitondo cy'ejo hashize nyumo y'uko basanze yimanitse mu ku giti cy'izamu ku kibuga hafi y'aho yari atuye.

Amakuru avuga ko uyu musore yasohotse aherekeje abari bamusuye mu gitondo bagasanga amanitse yitabye Imana.

Mu kiganiro umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugezacyaha(RIB), Dr Murangira B Thierry yabwiye ISIMBI ko iperereza rigikomeje ndetse ko umurambo we wagiye gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekanye icyamwishe.

Ati'inkuru twayimenye mu gitondo cy'ejo ku wa 8 Werurwe, ubu iperereza rirakomeje umurambo we wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.'

Yasabye abantu kureka gukomeza gukwirikwiza amakuru adafite gihamya nko kuvuga ngo yishwe, yiyahuye, ahubwo ko bategereza ibizava mu iperereza kuko bazahita babimenyeshwa.

Nsabigaba Jean Paul waririmbaga muri Kingdom of God Ministries, yitabye Imana akaba asize umugore bari baherutse kurushinga aho umugore we yibera muri Amerika.

Danny yitabye ku munsi w'ejo bamusanze yimanutse yapfuye



Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/umuririmbyi-wa-kingdom-ministries-basanze-amanitse-yiyahuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)