Umuryango FPR Inkotanyi wagiranye ibiganiro n'ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yitabiriwe n'abayobozi bakuru muri FPR Inkotanyi, Umunyamabanga Mukuru wayo, Ngarambe François; Umuyobozi wa United Russia, Dmitry Medvedev, abayobozi b'amashyaka batandukanye muri Afurika barimo Perezida wa Angola, João Lourenço na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Iyi nama yabaye mu rwego rwo gushimangira umubano n'ubufatanye hagati y'u Burusiya na Afurika.

Ngarambe yavuze ko ibaye mu gihe Afurika n'u Rwanda by'umwihariko bigeze kure bitegura ishyirwa mu bikorwa ry'isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, aho rizaha amahirwe menshi ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika n'abafatanyabikorwa bayo barimo n'u Burusiya.

Yongeyeho ati 'Mu gihe ubuhahirane hagati ya Afurika n'u Burusiya bufite amahirwe yo gukomeza gutera imbere hagamijwe inyungu rusange, u Rwanda ruhaye ikaze abashaka kugirana ubufatanye narwo mu nzego zitandukanye zirimo iz'ikoranabuhanga, ubushakashatsi mu bya siyansi, ibyerekeye ubuzima ndetse n'udushya mu bijyanye n'ingufu.'

Yakomeje avuga ko kugira ngo ubufatanye mu by'ubukungu bugerweho kandi butange umusaruro, hakwiye gushyirwa ingufu mu bijyanye n'umutekano nka kimwe mu bikurura abashoramari baturutse hirya no hino ku Isi.

Ati 'Amahoro n'umutekano bigaragara ko ari bimwe mu bigomba kwitabwaho. FPR Inkotanyi iha agaciro ubufatanye mu byo guharanira amahoro n'umutekano muri Afurika.'

'Gushyiraho inzego z'umutekano zifite indangagaciro n'ikinyabupfura, zita ku busugire bw'abaturage, ni kimwe mu nzira nziza zishobora kubungabunga amahoro n'ubumwe byafasha Afurika gutera imbere mu bijyanye n'ubukungu.'

Ngarambe yasoje ashimira ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya ku bwo gutegura inama nk'iyi yigirwamo iby'ingenzi bigamije gushakira ibyiza abaturage.

Yavuze ko kandi FPR Inkotanyi itumiye ishyaka rya United Russia kuza gusura u Rwanda no gukomeza umubano mwiza hagati y'amashyaka yombi.

Iyi nama yari yitabiriwe n'abayobozi batandukanye muri FPR Inkotanyi
Ngarambe François yavuze ko kugira ngo Afurika itere imbere mu by'ubukungu igomba gushyira ingufu mu kubungabunga amahoro n'umutekano
Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Ngarambe yavuze u Burusiya ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Afurika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-fpr-inkotanyi-wagiranye-ibiganiro-n-ishyaka-riri-ku-butegetsi-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)