Uyu mwana wari wemerewe amafaranga kugira ngo yemere kujya muri uyu musarani gushaka iyi telefoni,yakuwemo yuzuye umwanda bituma bagenzi be bamuserereza kugeza ubwo ava mu ishuri.
Mu burasirazuba bwa Cape niho ibi byabereye ndetse amashuri agera ku 1,598 akoresha imisarani idapfundikiye ariyo mpamvu uyu muyobozi yayigiyemo atamo telefoni.
Amakuru avuga ko uyu muyobozi yabaye ahagaritswe ariko agomba gukurikiranwa kuri iki cyaha cyo gushyira mu kaga ubuzima bw'uyu mwana.
Iki kigo uyu muyobozi yayoboraga giherereye ahitwa Elundini mu karere ka Joe Gqapi mu gihugu cya Afurika y'Epfo.
Kimwe mu bigo birengera abana cyahagurutse kirega uyu muyobozi wahohoteye uyu mwana muto cyane ko yakoresheje amaboko ye ashaka iyi telefoni mu mwanda.
Amakuru avuga ko uyu muyobozi yari yemereye uyu mwanaigihembo cy'ama Randi 200 ubwo yari kuba abonye iyi telefoni ariko yamuhaye 50 kuko yavuyemo ayibuze.
Abantu benshi bari gusaba ko uyu muyobozi yirukanwa kuri iyi mirimo ndetse agafungwa.
Ku munsi w'ejo,abashinzwe uburezi muri Eastern Cape bavuze ko batangiye iperereza kuri iki cyaha mu gihe nyirakuru w'umwana yavuze ko yanze kongera gusubira ku ishuri kubera ikimwaro.