Mu isomwa ry'urubanza ryamaze hafi amasaha 6, kuri uyu wa kane taliki 25 Werurwe 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahanishije igifungo cya burundu Urayeneza Gérard rumuhamije kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside n'icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.
Urubanza rwasomwe hifashshijwe ikoranabuhanga, icyumba cy'iburnisha kirimo abategereje umwanzuro mu gihe abaregwa bo barikurikiraniraga muri Gereza ya Muhanga aho bafungiye.
Muri uru rubanza urukiko rwaahanishije kandi igifungo cya burundu Munyampundu Leon Alias Kinihira na Ruganiza Benjamin wafunguwe by'agateganyo bikaba bivugwa ko yaba yarahise atoroka ubutabera. Bahamijwe icyaha cya Jenoside n'icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.
Abandi baregwa hamwe na Urayeneza barimo Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel na Nsengiyaremye Elisé, buri wese yakatiwe igifungo cy'imyaka umunani nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside n'ihazabu ya 750.000 Frw.
Urukiko kandi rwategetse ko Urayeneza Gérard, Munyampundu Léon alias Kinihira na Ruganiza Benjamin bafatanyije, guha Uwera Marie Grace indishyi z'akababaro zingana na miliyoni 9 Frw n'indishyi mbonezamusaruro miliyoni 3 Frw.
Abarimo Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel na Nsengiyaremye Elisé na bo bategetswe guha Uwera Marie Grace indishyi z'akababaro zingana na miliyoni 2.4 Frw.
Urayeneza, Munyampundu na Ruganiza bategetswe guha Mukamazimpaka Marie Chantal indishyi z'akababaro zingana na miliyoni 4 Frw n'indishyi mbonezamusaruro miliyoni 3 Frw.
Mukamazimpaka kandi urukiko rwategetse ko Rutaganda, Nyakayiro na Nsengiyaremye bamuha indishyi z'akababaro zingana na miliyoni 2.4 Frw.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwanzuye ko Urayeneza, Munyampundu Léon na Ruganiza baha Ndagijimana Jimmy indishyi mpozamarira za miliyoni 8 Frw. Uyu kandi yanasabiwe guhabwa indishyi z'akababaro zingana na miliyoni 2.4 Frw azatangwa na Rutaganda, Nyakayiro na Nsengiyaremye.
Urayeneza na bagenzi be bahanishijwe gufungwa burundu kandi bategetswe guha Semavenge Cyprien indishyi mpozamarira zingana na miliyoni 4 Frw n'indishyi mbonezamusaruro ya miliyoni 3 Frw. Aba bose banategetswe bafatanyije guha Tuyishime Eric indishyi mpozamarira zingana na miliyoni 4 Frw n'indishyi mbonezamusaruro miliyoni 3 Frw.
Urukiko kandi rwategetse ko Rutaganda, Nyakayiro na Nsengiyaremye bafatanyije bazaha Tuyishime Eric indishyi z'akababaro zingana na miliyoni 2.4 Frw.
Rwananzuye ko Urayeneza, Munyampundu na Ruganiza guha Ndatsikira Ribakare Eric indishyi mpozamarira zingana na miliyoni 2.5 Frw.
Urayeneza, Munyampundu na Ruganiza bafatanyije bategetswe guha Mahene Byiringiro Jean Paul indishyi mpozamarira zingana na miliyoni 2.5 Frw.
Aba uko ari batatu kandi bategetswe guha Mugwaneza Valérie indishyi mpozamarira zingana na miliyoni 8 Frw n'imbonezamusaruro miliyoni 3 Frw.
Urukiko rwanzuye ko batatu mu bareze basaba indishyi z'akababaro barimo Mukasahaha Ruth, Murindabyuma Isidore na Mutamuriza Florence ntibazazihabwa kuko batigeze bagaragaza amasano yabo n'abo basabira indishyi. Urukiko rwari rwasabye ko bagomba kugaragaza ibimenyetso byerekana ko bafitanye isano.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Urayeneza, Munyampundu na Ruganiza igifungo cya burundu mu gihe Nsengiyaremye, Rutaganda Dominique na Nyakayiro Samuel bwari bwabasabiye imyaka icyenda n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw kuri buri wese.
Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha bashinjwa, bakavuga ko ari ibintu byateguwe n'abantu ku giti cyabo bagamije kubafungisha.
Abaregwa bakimara gusomerwa icyemezo cy'urukiko, bose bahise bakijuririra. Umucamanza Nkundakozera Jean Marie Vianney yabibukije ko bafite iminsi 30 yo gutanga ubwo bujurire bwabo.
NB: Mu kwandika iyi nkuru hifashishijwe n'iyanditswe n'Igihe