Urubanza rwa Bishop Rwagasana na Sibomana rugiye gukomeza hasobanurwa 'audit' nshya ku inyerezwa ry'umutungo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 14 Ukuboza 2018 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Urugereko ruburanisha Ibyaha bimunga Ubukungu bw'Igihugu, rwagize abere Bishop Sibomana Jean na Bishop Rwagasana Thomas bari abayobozi ba ADEPR. Bari muri dosiye yaregwagamo abantu 12.

Umucamanza yanzuye ko Sibomana Jean, Rwagasana Thomas, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Muyehe Léonard, Gasana Valens, Beninka Bertin, Niyitanga Salton, Nzabarinda Tharcisse na Twizeyimana Emmanuel, badahamwa n'ibyaha bari bakurikiranyweho.

Uyu mwanzuro ukimara gutangazwa, ubuyobozi bwa ADEPR yari iyobowe na Rev. Karuranga Ephrem bwahise buwujuririra, busaba guhabwa indishyi.

Ubushinjacyaha na bwo bwajuriye bwereka Urukiko Rukuru ko raporo y'igenzura [audit] ku mikoreshereze y'amafaranga yateshejwe agaciro ariko Urukiko ntirwategeka ko hakoreshwa indi.

Bishop Sibomana na bagenzi be bagaragazaga impungenge ku kubona inyandiko zerekana uko umutungo wakoreshejwe mu gihe bari bamaze imyaka ibiri bavuye ku ntebe y'ubuyobozi.

Urukiko Rukuru rufite icyicaro ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo rwemereye Ubushinjacyaha gukoresha irindi genzura, rikagirwamo uruhare n'abaregwa bose na ADEPR iregera indishyi.

Urukiko rwanzuye ko iyo audit ikorwa ndetse abayikoze batumijwe mu iburanisha ryo ku wa Gatanu, tariki ya 12 Werurwe 2021, kugira ngo bazayisobanure.

Mu 2017 ni bwo muri ADEPR hatangiye kumvikanamo urunturuntu rushingiye ku mafaranga 2.530.395.614 Frw, yagombaga kwishyura umwenda wa Banki y'u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) no kubaka Dove Hotel, iri mu mishinga yagutse y'iri torero, abahoze bariyobora bashinjwaga kunyereza.

BRD yagaragaje ko inyungu zose zizishyurwa kuri uwo mwenda kugeza ku wa 31 Gicurasi 2026, zingana na 2.309.468.293 Frw.

ADEPR igaragaza ko ari igihombo kuko izi nyungu zitari kwishyurwa kuko amafaranga yo kwishyura inguzanyo yari yatanzwe.

Mu gusuzuma ikirego cya ADEPR ku rwego rwa mbere, umucamanza yavuze koi torero ritagaragaje uko abakirisitu harimo n'abaregwa bayitumye kubatangira ikirego maze yanzura ko indishyi itazihabwa kuko idacuruza.

Hashingiwe kuri statut ya ADEPR, Umuvugizi wayo ni we uyihagararira mu mategeko kandi ibigo n'amashyirahamwe bifite ubuzima gatozi bishobora guhagararirwa n'ababyemerewe mu mategeko.

ADEPR isaba urukiko gutegeka ko abahoze ari abayobozi bayo kwishyura miliyari eshanu (5.647.871.250 Frw) kubera igihombo yashyizwemo.

Abantu icyenda muri 12 bari muri dosiye bagizwe abere, abandi barakatirwa. Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Urugereko ruburanisha Ibyaha bimunga Ubukungu bw'Igihugu, rwahamije Sindayigaya Théophile icyaha cyo kunyereza umutungo ugera kuri miliyoni 32 Frw no kuba icyitso mu cyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano. Yahanishijwe igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni imwe.

Rwanzuye kandi ko Mukabera Médiatrice ahamwe n'icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kunyereza umutungo ungana na miliyoni 32 Frw; ahanishwa igifungo cy'umwaka umwe n'ihazabu ya 500.000 Frw.

Sindayigaya yategetswe guha ADEPR amafaranga y'u Rwanda miliyoni 32 Frw yanyerejwe. Rwategetse kandi ko we na Mukakamali Lynea bafatanya kwishyura miliyoni 2 Frw afatwa nk'igihembo cya avoka.

Mukakamali we yahanishijwe igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu ya 500.000 Frw. Urukiko rwanategetse Sindayigaya na Mukakamali gufatanya gutanga amagarama y'urubanza 20.000 Frw.

Bishop Sibomana Jean yari Umuvugizi wa ADEPR
Bishop Tom Rwagasana yahoze ari Umuvugizi wungirije wa ADEPR



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubanza-rwa-bishop-rwagasana-na-sibomana-rugiye-gukomeza-hasobanurwa-audit

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)