Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Paix, na bagenzi be bane bashinjwa ibyaha byo kumunga umutungo wa Leta.
Mu iburanisha ryo ku wa kabiri tariki 16 Werurwe 2021, ababuranyi baregwa muri iyi dosiye bari bitabye uretse Visi Meya Manirafasha wagaragarije Urukiko mu nyandiko ko atameze neza ndetse afite n’ikiruhuko cya muganga cy’iminsi itatu.
Urukiko rwahaye umwanya ubushinjacyaha ngo bugire icyo bubivugaho, busobanura ko kuba Manirafasha yagaragaje ko arwaye nta kindi bwakora usibye kumutegereza agakira.
Rwahise rubwira umwunganizi we ko iburanisha rimaze gusubikwa inshuro nyinshi ku mpamvu umukiliya we ahora atanga, yibutswa ko no ku nshuro ya mbere tariki 16 Gashyantare 2021, ubwo rwatangiraga, Manirafasha yari yagaragaje ko atabonye uko yitaba kubera ko hakiriho gahunda ya Guma mu karere nyamara akaza kugaragara ku mbuga y’uru rukiko.
Ku ruhande rw’abareganwa na Visi Meya n’umwunganizi wabo mu mategeko, bo bagaragaje ko gukomeza gutinza uru rubanza bibabangamiye kandi hatarimo no kububaha kuko bo bahora bitaba.
Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwimuriwe kuwa 12 Mata 2021 saa mbili za mu gitondo kubera uyu muburanyi utabonetse kandi ko nta kabuza ruzaburanishwa natanaboneka kuko nta yindi mpamvu izongera kwemerwa.
Mu makuru IGIHE yamenye ni uko uyu Visi Meya yari yagenwe gukorera mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera kandi ko yanagiyeyo.
Aba bose baregwa muri uru rubanza ni abahoze bashinzwe akanama k’amasoko mu Murenge wa Butaro Manirafasha yabereye umuyobozi akanakurira ako kanama.
Kuri ubu bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera kuko umwe witwa Habimana Fidèle ari Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ashinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa.
Visi Meya Manirafasha yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.