Urukiko rwemeje ko Idamange agomba gufungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo umucamanza yatangazaga umwanzuro ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo bya Idamange, yavuze ko hashingiwe ku bimenyetso bitandukanye byagaragajwe mu iburanisha riherutse.

Hashingiwe ku ngingo ziteganywa n'amategeko na video ya Idamange na we ubwe yemeza ko ari iye, aho humvikanamo amagambo yatuma akekwaho ibyaha ashinjwa.

Umucamanza yavuze ko hari aho muri video yivugira ko ahamagarira buri wese uri mu gihugu guhaguruka bagahurira kuri Village Urugwiro bakamagana Leta y'u Rwanda kandi ko Leta nta yiriho ndetse ko Perezida Kagame yapfuye, bityo Abanyarwanda bayobowe n'umuzimu.

Urukiko rwatangaje ko ibyaha Idamange akekwaho ari ibyaha bikomeye ku buryo hari impungenge ko arekuwe yakomeza kubikora hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, rutegeka ko akomeza gukurikiranwa afunzwe mu gihe cy'iminsi 30.

Nyuma y'uko umucamanza ategetse ko akomeza gufungwa, Idamange n'umwunganira bakurikiraga bari aho afungiye kuri polisi i Remera, bahise bavuga ko bajuririye icyo cyemezo.

Mbere yo kurangiza gusoma umwanzuro w'urukiko, umucamanza yategetse ko umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes afatwa agafungwa, amurega gufata amajwi mu rukiko kandi rwabibujije.

Uwimana Agnes ukuriye ikinyamakuru kigenga Umurabyo, we yavuze ko amabwiriza yo kudafata amajwi yatanzwe adahari.

Abapolisi bahise bafata bajya gufunga Uwimana, nk'uko umucamanza yari amaze kubitegeka.

Kuwa Kane tariki ya 04 Werurwe 2021,nibwo Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne yitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo aho akurikiranyweho ibyaha 6 birimo guteza imvururu muri rubanda, gukubita no gukomeretsa ku bushake,Gutangaza amakuru y'ibihuha, Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry'imirimo y'igihugu,gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside no gutanga sheki itazigamiye.

Idamange w'imyaka 42 y'amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y'iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu.

Idamange yahakanye ibyaha byose yashinjwe n' ubushinjacyaha ndetse yemeza ko buhuzagurika, nubwo butabizi.Yavuze ko umushinjacyaha ari kumushinja ibinyoma abizi neza ko ari 'ukubimpambiraho'.

Yavuze kandi ko nta muntu wishwe n'amagambo yavuze, kandi ko ntacyo aricyo cyo kuba yahamagarira abaturage ngo bamukurikire.Yavuze atari umuyobozi, nta n'ishyaka arimo ku buryo abaturage bari kumuyoboka.

Idamange yavuze ko kuba nta kigaragaza ko nta cyaha gikomeye yakoze, ari ikimenyetso cy'uko n'umupolisi wakomeretse yaba yarikomerekeje ku bushake kugira ngo babimwegekeho.

Idamange yemeje ko ibyo yakoze byose ari 'umutima wo gukunda igihugu' ko urukiko rukwiye kwirengagiza 'ibyo bambeshyera' ahubwo rukamurekura akajya kureba abana be 4 kuko bamukeneye.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwemeje-ko-idamange-agomba-gufungwa-iminsi-30-y-agateganyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)