Urukiko rw’Ikirenga rwimukiye mu nyubako nshya ku Kacyiru -

webrwanda
0

Kuri uyu wa mbere tariki 1 Werurwe 2021, ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwimuwe nyuma y’uko na Minisiteri y’Ubutabera yimuriwe mu nyubako ikoreramo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Iyo nyubako yanakoreragamo Urukiko rw’Ubujurire narwo rwimuriwe hamwe n’urw’Ikirenga, igiye gusenywa hubakwe ibikorwa bya Groupe Duval birimo inzu izaba ikorerwamo ubucuruzi yitwa Inzovu, izubakwa mu buryo bugezweho butangiza ibidukikije.

Kwegurira Groupe Duval ikibanza kiri ku buso bwa metero kare 26000 cyakorerwagaho na Minisiteri y’Ubutabera n’Urukiko rw’Ikirenga, byasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 26 Mata 2020.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka ari bwo hazatangira kubakwa ibyo bikorwa, bizaba birimo ubucuruzi, imikino y’amahirwe, aho kwidagadurira,za restaurant n’ibindi. Ni ibikorwa byitezweho gufasha abantu banyuranye bagana Kigali Convention Center cyane ko bizaba byegeranye.

Nyuma yo kwimuka k’Urukiko rw’Ikirenga biteganyijwe ko n’Ubushinjacyaha Bukuru buzimukira mu nyubako nshya iri i Remera hafi na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.

Iyi ni yo nyubako Urukiko rw'Ikirenga rwimukiyemo/ Ifoto: Taarifa
Urukiko rw’Ikirenga rwimukiye mu nyubako nshya ku Kacyiru
Inzu yitwa Inzovu igiye kubakwa aho Urukiko rw'Ikirenga rwimuwe ni uku izaba imeze



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)