Abagore b'Abakristo bashishikarijwe kureka ubwoba bwabo mu gihe cy'icyorezo no kwiringira Imana, ibi byavugiwe mu mu nama yiswe 'Jesus House's Uncommon Woman conference' Yabaye mu mpera z'icyumweru.
Umushyitsi mukuru, Michelle McKinney Hammond, yabwiye abagore babarirwa mu magana bakurikiraga ikiganiro imbonankubone kuri murandasi ko ari ibisanzwe guhangayikishwa n'ibintu nk'ubuzima, ubukungu cyangwa ejo hazaza, kandi ko bwinshi muri ubwo bwoba bwiyongereye bitewe n'ibyabaye mu mwaka ushize.
Ati: "Ibi byabaye ibihe biteye ubwoba. Twabonye umwe mu myaka yabaye mibi.Twahuye n'ibyorezo, twagize imidugararo mu bijyanye n'ubukungu na politiki, twagize ibibazo by'ibidukikije, dufite ivanguramoko, twagize urupfu, kwiheba, ibyago, umwijima, guhangayika no kwiheba. Benshi bafite gutinya kwinshi muri uyu mwaka.
McKinney Hammond yavuze ku bibazo bye bwite, ko yamaze amezi arindwi i Londres igihe umupaka ugana mu gihugu cye atuyemo, muri Ghana, wafungwaga kubera icyorezo cya covid-19, akanatakaza amafaranga igihe ibikorwa bye byose byahagarikwaga n'ikwirakwira rya virusi ya corona.
Michelle yakomeje agira ati:"Nakomeje gushikama mvuga nti 'Mana wambwiye ko uyu mwaka uzampa amafaranga ahoraho, bityo ni wowe ndeba, amaso yanjye ni wowe nyahanze. Sinzi uko uzabigenza muri iki gihe aho tudashobora kuzenguruka cyangwa gukora ikintu icyo ari cyo cyose, ariko mpagaze ku masezerano, mpagaze ku ijambo rivuga ngo uzampa ibyo nkeneye byose ukurikije ubutunzi bwawe n'icyubahiro cya Kristo Yesu ',".
"Nitoje Ijambo kandi niyibutsa ibyo Imana yavuze - Sinkeneye kuyibutsa kuko izi ibyo yavuze, ariko nkeneye kwiyibutsa ibyo Imana yavuze kandi nkabihagararaho".
McKinney Hammond yabwiye abagore ko urufunguzo rwo gutsinda ubwoba ari ukumenya urukundo rw'Imana, kugirana umubano unoze na Yo, no guhagarara ku masezerano yayo.
Yakomeje agira ati:"Amasezerano y'Imana ni intwaro mu ntambara yawe. Usabwa guhagarara ku ijambo ry'ibyo yagusezeranije mu bihe bigoye".
Michelle yabwiye abagore gusuzuma umubano wabo n'Imana bakareba niba koko bizera Imana.
Yongeyeho ati: "Suzuma umubano wawe n'Imana. Urukingo rw'ubwoba n'isoko y'icyizere ni umubano mwiza ugirana n'Imana. Byose bitangirana n'imibanire inoze hagati yawe n'Imana".
Source: christiantoday.com
Source : https://agakiza.org/Urukingo-rw-ubwoba-ni-ukugirana-umubano-n-Imana.html