Urusaku rw'abafana ba Lil G rwamuzamuriye inganzo niko gukora indirimbo yise " Umusatsi " – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Karangwa Lionel wamamaye nka Lil G uherutse kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera inyogosho yari yashyizeho , yakoze indirimbo nshya yise 'Umusatsi'. Iyi ni indirimbo Lil G ashyize hanze nyuma y'iminsi mike avuzwe n'abafana be kubera insokozo ye. Insokozo ya Lil G yavuzweho byinshi bamwe bavuga ko idakwiriye kuko imeze nk'iy'abagore.

Mu kiganiro Lil G yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko nyuma y'ibyavuzwe n'abafana be kuri iyo nsokozo, yifuje gukoramo indirimbo.

Ati " nawukozeho rero bitari kuwusokoza gusa, ahubwo no mu buryo bw'indirimbo mu buryo nabonye ko ubutumwa nabutambukije bisanzwe ntibabyumva neza mbishyira mu ndirimbo bazahora bumva mbibutsa ko na bo nibashaka kubaho uko bifuza batabangamye muri sosiyete nta wababuza ".

Lil G yakomeje avuga ko ko ubutumwa burimo ari ukwirebaho ntawe umuntu atuka nk'uko we bamututse kubera umusatsi.

Leave your vote

-3 Points
Upvote Downvote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/urusaku-rwabafana-ba-lil-g-rwamuzamuriye-inganzo-niko-gukora-indirimbo-yise-umusatsi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)