Uwera Sarah wo muri Ambassadors Of Christ yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwera Sanyu Sarah uririmba muri Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere yatuye umwana we w'imfura.

Uwera Sanyu Sarah uririmba muri Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere yatuye umwana we w'imfura.

Iyi ndirimbo ya Uwera Sarah yayise 'Mwana wanjye'. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, ubwo yatangiraga urugendo rwo kuririmba ku giti cye, yavuze ko kuba yakora indirimbo wenyine yabitekereje biturutse ku buryo yaririmbiye umugabo we mu bukwe bwabo benshi bakanyurwa bakamusaba ko yatanga ubutumwa ku giti cye.

Yavuze ko agiye kuririmba ubutumwa bufasha benshi kugandukira Imana ari ko anatanga ubutumwa bwiza bugamije kubaka umuryango Nyarwanda.

Yagize ati 'Ntabwo bituma mpinduka, ngo mbe uwo ntari we [...] ngo bitume ngira uburyo mpindukamo. Nzaguma ndi Sarah muzi muri Ambassadors, umwe uzi hano hanze uko umbona. Niko ndi bugume.'

Ku bijyanye no kuba gukora umuziki nk'umuhanzi wigenga byazabangamira uko asanzwe aririmba muri Ambassadors of Christ, yavuze ko hatazabaho kugongana kandi ko muri korali batababuza gukoresha impano zabo ngo batange ubutumwa mu buryo bubanyuze.

Indirimbo ye ya mbere yayise 'Mwana wanjye'. Ni indirimbo yakoreye umwana we w'imfura nyuma y'imyaka ibiri arushinze na Kayumba Aimé.

Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugusha ku gukangurira ababyeyi bose gufata neza no kwita ku bana kuko ari abatware kandi aribo bahanzwe amaso mu mpinduka zikenewe ku Isi no kuyubaka neza.

Yavuze ko gukorera amashusho iyi ndirimbo ari ibintu byamugoye kubera ibihe bya Guma mu rugo igihugu cyari kirimo.

Ati 'Gukorera amashusho indirimbo ntabwo byoroshye bisaba ubushishozi n'ubwitonzi kugira ngo ube watanga ikintu kizima. Njye numvaga bitazafata igihe ariko nasanze uko mbyibwira atari ko biri kuko bisaba ibintu byinshi birimo amafaranga n'ibindi.'

Yavuze ko hari izindi ndirimbo kugeza ubu ari gutunganya muri studio ariko zo zikazasohokana n'amashusho.

Ati 'Hari izindi ndirimbo turimo gutunganya mu buryo bw'amajwi nyinshi kandi nziza, nizirangira tuzazikorera amashusho kandi nizera ko bizagenda neza mbifashijwe n'Imana.'

Yavuze ko nyuma yo gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo ye ya mbere abantu bayakiriye neza kandi akaba atekereza ko n'izindi azashyira hanze mu minsi iri mbere zizakirwa neza.

Uwera Sarah Sanyu azwi cyane muri Ambassadors of Christ kubera ijwi rye ryuje ubuhanga kandi rikundwa n'abatari bake bafashwa n'indirimbo z'iyi korali, aririmbanamo na musaza we Nelson Manzi.

Yamenyekanye cyane atera mu ndirimbo zirimo 'Birakwiye gushima', 'Yesu we' n'izindi. Yatangiye kuririmba muri Ambassadors of Christ mu mpera za 2006 akiga mu mashuri yisumbuye.

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Uwera-Sarah-wo-muri-Ambassadors-Of-Christ-yashyize-hanze-amashusho-y-indirimbo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)