Volkswagen Rwanda yashyize ku isoko imodoka nshya -

webrwanda
0

Mu Rwanda hari hasanzwe hateranyirizwa ubu bwoko bwa Volkswagen Polo, gusa hakorwa into zizwi nka ‘supermini car’.

Mu itangazo ubuyobozi bw’uru ruganda bwashyize hanze bwavuze ko bwahisemo gukora Polo iri mu bwoko bw’imodoka abenshi bakunze kwita ‘voitures’ kugira ngo barusheho guhaza isoko ry’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa CFAO, Ikigo gishinzwe gucuruza no gukwirakwiza imodoka za Volkswagen mu Rwanda, Levy Ouso, yavuze ko igiciro cya ‘Polo Sedan’ n’imiterere yayo biberanye n’isoko ry’u Rwanda.

Ati “Imodoka nshya ya Polo iri mu ishusho y’imiterere igezweho y’imodoka, inshya iri ku rwego rwo hejuru rw’imodoka za VolksWagen ku Isi mu buryo ubwo aribwo bwose, ndetse akaba ari imodoka nziza mu bijyanye n’igiciro.”

Yakomeje avuga ko kuba iyi modoka yagiye hanze byaguye umubare w’ubwoko bw’imodoka za Volkswagen zikorerwa mu Rwanda.

Ati “Ibi byaguye ubwoko bw’imodoka za Volkswagen mu Rwanda, kubera ibi umubare munini w’abakiliya b’imodoka zacu bashobora kwihitiramo imodoka bagendeye ku byo bakunda n’ibishoboka.”

Imodoka nshya ya ’Polo Sedan’ ifite moteri y’ibitembo (cylindre) bikoze nk’inyuguti ya ’V’ bine, ibintu bituma itanywa lisansi nyinshi aho nibura ikoresha litiro imwe kuri kilometero 16.

Polo Sedan ifite umwihariko w’uko ifite imbere hisanzuye haba ku mugenzi wicaye mu mwanya w’imbere cyangwa mu bari mu myanya y’inyuma. Ikindi kiyitandukanya na Polo (Supermini car) ni uko yo ifite igice kijyamo imizigo kitagira aho gihurira n’abagenzi.

Iyi modoka iboneka mu buryo bubiri iri automatic cyangwa manuel, bitewe n’ibiyigize nk’intebe z’uruhu, camera n’ibindi ishobora kubona kuri miliyoni 26 Frw (full option) cyangwa miliyoni 24 Frw (standard).

Uretse kuba igaragara neza inyuma iyi modoka inafite uburyo bw’umutekano butandukanye burimo Airbag na Electronic Stability Program (ESP). Iyi modoka iteranyirizwa mu cyanya cy’inganda i Masoro aho Volkswagen Rwanda ikorera uyiguze ahabwa garanti y’imyaka itatu.

Mu Rwanda hasanzwe hateranyirizwa ubwoko butandukanye bw’imodoka za Volkswagen zirimo Passat, Amarok, Tiguan, Teramont na Polo.

Polo Sedan ifite imiterere iberanye n'isoko ry'u Rwanda
Iyi modoka igiye kujya iteranywa na Volkswagen Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)