Wa mukobwa wamenyekanye mu ndirimbo ikinyafu yahishuye ikintu gikomeye atazongera gukora nyuma yo kuba Miss Popularity. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kayirebwa Marie Paul wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi harimo iyitwa Ikinyafu ya Bruce Melody yakoranye na Kenny Sol, yavuze ko ashobora kutazongera kwifashishwa mu mashusho y'indirimbo nyuma yaho yegukanye ikamba rya Miss Popularity 2021.

Uyu mukobwa, aganira na InyaRwanda yavuze yishimiye igihembo yahawe ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Popularity. Ati:'Aho nari ngeze narahishimiye ku bwanjye naravugaga ngo Imana imfashije nkagera mu mwiherero ndaba natsinze:Ngize amahirwe ndakomeza, bari guhamagara icumi ba mbere nari ndi kumva ndi hafi yo guta umutwe, ndi kuvuga ngo ndasigaye ariko nkagira icyizere kubera ko hari abandi, njya kubona mbona barampamagaye ako kanya nahise mbura uko nifata, niyo bahita bambaza ikibazo ako kanya sinari kugishobora'.'

Ku bijyanye no kuba hari abavuga ko kujya mu mashusho y'indirimbo atari indangagaciro yagize ati 'Ikibi ni ukubikora utazi icyo ugamije utazi intego wihaye ariko iyo ubikoze uzi neza ko ari akazi, kandi nyuma y'akazi ukihesha agaciro, ukagumana icyubahiro cyawe wihaye ibintu byose bigenda neza''.

Nyuma yo guhabwa igihembo cya Miss Popularity, yavuze ko agiye guhugira cyane mu mushinga we ko atazongera kugaragara cyane mu mashusho y'indirimbo gusa ngo nabona akanya azongera kuyagaragaramo ariko atari cyane.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wamenyekanye-mu-ndirimbo-ikinyafu-yahishuye-ikintu-gikomeye-atazongera-gukora-nyuma-yo-kuba-miss-popularity/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)