Wa musore w'i Burundi uherutse gukora ubukwe na Diane wamenyekaniye muri filime ya City Maid yahishuye byinshi ku rukundo rwabo[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021 nibwo aba bombi nyuma y'urugendo rutoroshye rw'urukundo bakoze ubukwe bahitamo kubana akaramata, Iminsi basigaje ku Isi bakayimara bari kumwe.

Ndayikingurukiye Fleury asanzwe akora akazi ko gufata no gutunganya amashasho ndetse akaba ari we muyobozi wa filime zirimo Impanga Series, Impanga Lockdown na Isi ya None ahuriyemo n'umugore we Bahavu Jeannette umukinnyi ukomeye wa filime nyarwanda.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Legend yavuze ko bwa mbere ahura na Bahavu byari muri 2016 bahuriye ku nteko y'Ururimi n'Umuco.

Ati'twahuye muri 2016, twahuriye ku Nteko y'umuco n'Ururimi(RALC), ku Gisiment hari nka saa kumi n'imwe n'igice(17h30'), oya uwo munsi nta nimero natwaye.'

Yakomeje avuga ko umushinga wa filime yari afite uhuza Abarundi n'Abanyarwanda ari wo wongeye kubahuza ndetse batangira kugenda biyumvanamo.

Ati'hari umushinga wa filime nari mfite yitwa 'Ca Inkoni Izamba' uhuza Abarundi n'Abanyarwanda, twarimo guhitamo abakinnyi(Casting), na we aza muri Casting mu bandi ariko nta by'urukundo byajemo kuko urumva ninjye muyobozi ariko yari mu mushinga wanjye byari byoroshye kubona nimero ye.'

Uko iminsi yagendaga niko Fleury Legend yarushagaho kugenda yiyumvamo Bahuavu cyane kugeza ubwo yagize igitekerezo cyo kuba yamwegera ngo amusabe urukundo.

Ati'igitekerezo cyaje turi mu gihe cyo gufata amashusho, nakomezaga mureba, nkavuga ngo uyu mwana ni mwiza, urumva na we yabaga ahari yaje turimo gufata mashusho ya filime, icyo gihe byari byoroshye ko musaba nimero akayimpa kuko umushinga wari uwanjye kandi twari dufite na gurupe duhuriramo yo gutanga amakuru.'

Muri uwo mwaka wa 2016 n'ubundi ntabwo Legend yapfushije ubusa kuko wagiye kurangira we na Bahavu Jeannette baramaze gukundana ndetse n'imiryango ibizi.

Ati'Muri icyo gihe nibwo twatangiye gusa n'abavugana, nyuma ariko umushinga w'iyo filime wararangiye, filime yaragiye hanze twakomeje kugirana ubucuti nyine twisanga byamaze kuba. Mu mpera za 2016 nibwo namubwiye ko mukunda, nibwo twatangiye kujya mu bintu by'urukundo, dutangiye gusohokana, tujya mu mamurikagurisha(festival), n'imiryango yari ibizi kuko iwabo ni hafi yaho mba, urumva najyagayo bakamenya.'

Kujya kumusaba urukundo ni uko yari yamaze kubona ko hari ibyihariye kuri we atandukaniyeho n'abandi bakobwa.

Ati'Icya mbere ni umukobwa mwiza, nicyo namukundiye afite ubwiza, ikindi ni uko akunda gusenga, ikindi namukundiye nabonye atandukaniyeho n'abandi bakobwa ni uko afungutse mu mutwe, azi icyo gukora utabwiriza ngo kora iki, ashobora kunyunganira mu bikorwa byanjye.'

Mbere y'uko barushinga, avuga ko Buhavu ari umukobwa wakomeje kumwitaho ndetse atakwibagirwa ukuntu yajyaga ateka ibiryo akamugemurira iwe mu rugo.

Ati'ikintu ntazibagirwa, we twamenyanye ntari mu kazi ndi kuri iyo mishinga yanjye gusa, namaze igihe ubuzima butameze neza, ikintu ntazibagirwa ni ukuntu yashoboraga kuva iwabo batetse akavuga ngo uyu munsi ngiye kukuzanira ibiryo, ni umuntu wambaye hafi cyane, icyo gihe nibwo nari nje mu Rwanda nta muryango nari mfite, yambereye umuryango.'

Kujya gufata umwanzuro wo kumusaba urukundo , nta bwoba yari afite yagiye kubimubwira yifitiye icyizere kinshi.

Avuga ko impamvu batabishyize hanze ari uko adakunda kujya mu itangazamakuru cyane ndetse akaba yari yaranabujije Bahavu kubishyiramo, bakaba barabivuzeho Ubukwe bugiye kuba.

Nyuma y'ubukwe ikintu cyamutunguye kuri Bahavu atari azi ni uko yasanze azinduka cyane kumurusha ndetse ngo ni nawe umubyutsa.

Ati'ikintu cyantunguye cyane arazinduka kundusha, arazinduka cyane arandusha, arambyutsa akambwira ngo amasaha y'akazi yageze, ibyo bintu sinari mbizi.'

Kuba bakundana, babana ari umugore n'umugore banakorana mu mushinga umwe wa filime ngo ntabwo byica akazi cyangwa ngo bihungabanye umubano wabo kuko iyo bari mu kazi aba ari akazi niyo akosheje aramurakarira nk'abandi ariko nyuma akamubwira ko byari akazi ubuzima bugakomeza.

Urukundo rwa Ndayikengurukiye Fleury[Legend] na Bahavu Jeannette rwatangiye mu mpera za 2020, tariki ya 17 Nyakanga 2020 nibwo yamwambitse impeta ya fiançailles, ni mu gihe tariki ya 17 Ukuboza 2020 basezeranye imbere y'amategeko n'aho ubukwe bwabo bukaba bwarabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021.





Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/wa-musore-w-i-burundi-uherutse-gukora-ubukwe-na-diane-wamenyekaniye-muri-filime

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)