Yabahaye amafaranga yo kujya i Burundi: Lt Col Habiyaremye wa FDLR yavuye imuzi ibya Rusesabagina -

webrwanda
0

Ibi Habiyaremye yabigarutseho kuri uyu wa 25 Werurwe ubwo yari imbere y’abacamanza b’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka nk’umutangabuhamya watanzwe n’ubushinjacyaha mu rubanza Rusesabagina Paul areganwamo n’abandi bantu 20 bakurikiranyweho ibyaha birimo n’iby’iterabwoba.

Habiyaremye winjiye muri FAR mu 1991 ndetse nyuma akaza kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDRL, yavuze ko yamenye Rusesabagina mu 2006 binyuze mu biganiro bumvaga kuri radiyo.

Ati “Mu 2006 nk’uko nakurikiranaga amakuru mu bitangazamakuru bitandukanye, numvaga radiyo, nagiye numva abanyepolitiki batandukanye numvamo na Paul Rusesabagina, numva ibyagiye bivugwa kuri radiyo, numva imigambi ye numva ari myiza numva hari aho yahurira n’ibyo nari ndimo.”

Yavuze ko yamenye Rusesabagina bakaza no kuvugana kuri telefone binyuze ku muntu wabaga mu Bubiligi waje kujya muri RDC bakabonana.

Ati “Icyo gihe nari ntangiye no kubona uburyo nshobora kujya kuri telefone nkavugana n’abantu batandukanye, hari umuhungu wo mu Bubiligi twavuganye nibwo yaje kumbwira ku bya Paul Rusesabagina ambwira gahunda afite, numva iyo gahunda yaba ari nzima mwaka na nimero ye arayimpa, ayimpaye ndamuhamagara.”

“Naramuhamagaye ndamwibwira, mubwira uwo ndi we mubwira ko nyobora batayo, mubwira imigabo n’imigambi yacu, mubwira uko dutekereza, mubwira uko tubumva nk’abanyepolitike bari hanze badufasha kuko icyo gihe urumva twebwe iwacu muri FDLR hari hatangiye kuzamo utubazo duke tw’imbere.”

Yakomeje agira ati “Icyo gihe hari hakenewe igisubizo kandi byari na ngombwa ukurikije gahunda yari ihari numva nawe hari icyo abyumvaho ndetse anambwira ko yanagerageje no kuvugana n’abayobozi ba FDRL ngo babe bafatanya baza kutagira ibyo bumvikanaho.”

Baje kuburana, bongera kubonana banoza umugambi

Kuva iki gihe ngo ibiganiro hagati Habiyaremye na Rusesabagina byabaye nk’aho bihagarara kuko aho uyu mugabo yabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo telefoni ntizakoraga kubera ko nta “network”.

Habiyaremye yavuze ko kuva mu 2006 atigeze yongera kuvugana na Rusesabagina ko ahubwo mu 2007 yagize ikibazo cy’uburwayi yaka uruhushya ajya kwivuriza muri Zambia.

Ati “Mu 2007 naje kugira ikibazo cy’uburwayi naka uruhushya kugira ngo njye kwivuza hanze kuko aho nari ntabwo byari byoroshye bitewe n’uburwayi nari nagize, bampa uruhushya rw’umwaka ndasohoka njya kwivuza i Lusaka muri Zambia ubwo ni mu mpera za 2007, ngezeyo aho umuryango wanjye wari utuye nahasanze umuturanyi w’Umunyarwanda witwaga Nsengiyumva Appolinaire turamenyana nk’Umunyarwanda aza kuza gusurwa n’umuntu witwa Minani Innocent wari uvuye mu Bubiligi amumbwira nk’umuntu w’impunzi uba hanze.”

Habiyaremye yavuze ko kuganira na Minani aribyo byamubereye imbarutso yo kongera kuvugana na Rusesabagina.

Ati “Twaganiraga ibya politike, ibya gisirikare […] twabiganiriyeho aza gukomeza ku izina rya Paul Rusesabagina mubwira ko mu 2006 twari twaravuganye noneho tubiganiraho byimbitse nibwo twavuganye ampa nimero ze ndamuhamagara ndamwibwira urumva nimero ya mbere nari narayitaye kubera imirwano, twaravuganye numva aranyibutse tuvugana ku birebana n’aho nari ndi mu ishyamba.”

Ibiganiro uyu mugabo yagiranye na Rusesabagina kuri iyi nshuro byari bikomeye kuko ngo aribwo yamuhishuriye umugambi yari afite k’u Rwanda.

Ati “Rusesabagina tuganira yambwiye ko afite ishyaka rya politike ko ariko bari mu biganiro kugira ngo barebe ko habaho imishyikirano na Leta y’u Rwanda ariko bakumva ko ntacyo byaba bitwaye imishyikirano igenze neza ariko ko iryo shyaka rifite n’ingabo zagaragaza imbaraga nabyo ntacyo byaba bitwaye ariko nanone ku rundi ruhande byananirana izo ngabo zikaba zafasha mu gushyira igitutu k’u Rwanda.”

“Niba ari ibyo bagabana bikagira uko biboneka ku bwinshi na none byananirana ikibazo kigakemuka hakoreshejwe imirwano. Ni ukuvuga abo bantu yari yancinze ko nabikurikirana cyane cyane nkareba muri FDRL kuko niho hari harimo ingabo zatojwe, zakoze imyitozo ihagije zinamenyereye urugamba no gushakisha n’ahandi hose hashoboka.”

“Ibyo twabyumvikanyeho mubwira ko bisaba ubushobozi bw’ibikoresho bya gisirikare byinshi kandi bihenze, bigasaba amafaranga kugira ngo abantu babashe gukora, babashe kugenda, babashe kubaho, babashe kubona imiti n’ibindi byose ambwira ko ibyo atari ikibazo ko bihari. Ndavuga nti niba bihari reka turebe icyo twakora tuve mu magambo tujye mu bikorwa.”

Yabahaye amafaranga yo kujya i Burundi gushaka ubufasha

Lt Col Habiyaremye yavuze ko ubwo yongeraga kuganira na Rusesabagina yatangiye kumwoherereza amafaranga arimo na 1000$ yamuhaye nyuma yo kumubwira ko arwaye.

Ati “Mubwira ko naje ndwaye anyoherereza 1000$, ayanyujije kuri Nsengiyumva Appolinaire nk’umuturanyi twari tumaze kumenyana kandi nawe bari basanzwe baziranye njye sinashoboraga kujya kuyareba nari ntaramenya umujyi n’ururimi kandi ibyangombwa byanjye nanjye nabaga ntabyizeye neza cyane ko nakoreshaga ibyangombwa byo muri Congo bitandukanye bitewe n’aho ngiye.”

“Nakomeje kuvugana na Rusesabagina dupanga iby’akazi kuko ubwo twari twamaze kwinjira mu mukino neza, nibwo naje kumubwira ko n’ubundi ubushobozi bugikenewe aza kunyoherereza andi mafaranga ayanyujije ku witwa Umwari, icyo gihe yari 870$ n’andi 850$ yaje mu byiciro bitandukanye, nyuma y’aho gato aza kunyoherereza andi 400 €.”

Lt Col Habiyaremye yavuze ko mu gihe yaganiraga na Rusesabagina mu 2006 yaje kumuhuza na Col Nditurende Tharcisse icyo gihe wari ukiri muri FDLR.

Nyuma ngo Habiyaremye yaje kumenya ko Col Nditurende yiyomoye kuri FDLR abimenyesha Rusesabagina.

Iki gihe ngo Col Nditurende yari yabwiye Lt Col Habiyaremye ko afite gahunda yo kujya i Burundi guhura na Gen Adolphe Nshimirimana wari ukiriye iperereza ry’i Burundi kugira ngo amwake ubufasha mu bijyanye na gahunda ya gisirikare.

Ati “Nabibwiye Paul Rusesabagina ambwira ko tugomba kujyana kugira ngo njye kumva ibiganiro byabo koko niba bishinga kandi twumve niba dusanze bifatika hari icyo twamusaba kudufasha, ubwo nyine niho twafashe gahunda yo kujya i Burundi, njye mpaguruka i Lusaka, Col Nditurende ahaguruka mu majyaruguru ya Kivu.”

Lt Col Habiyaremye yavuze ko bageze Dar es Salaam baje kubwira Rusesabagina ko bafite ikibazo cy’amafaranga kubera ko ahantu bagiye batahizeye bikaba bibasaba ubushobozi buhagije tumubwira ko atwoherereza amafaranga. Iki gihe ngo Rusesabagina yaboherereje 2000$.

Nyuma yo kubona aya mafaranga ngo bagiye i Burundi babonana na Gen Adolphe Nshimirimana bamusaba ubufasha mu by’ibikoresho bya gisirikare, iperereza ndetse banamugaragariza ko bashobora gukoresha u Burundi nk’ahantu bagaba ibitero k’u Rwanda baturutse.

Gen Adolphe Nshimirimana ngo nta gisubizo yabahaye ahubwo yababwiye ko agiye kubiganirizaho bagenzi be bakazakomeza kuvugana.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)