Padiri Ubald Rugirangoga wari uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, iby'isanamitima n'ubumwe n'ubwiyunge, yitabye Imana tariki 7 Mutarama 2021, aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urupfu rwe rwaturutse ku bibazo by'ubuzima yasigiwe n'iki cyorezo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura mu cyubahiro, mu Karere ka Rusizi ahazwi nko ku Ibanga ry'Amahoro.
Mbere yo gushyingura nyakwigendera, hatanzwe ubuhamya bw'abantu batandukanye barimo murumuna we, abihayimana ndetse na Katsey Long, Umunyamerikazi w'inshuti ye ari na we wamurwaje kugeza ashizemo umwuka.
Katsey Long yavuze ko yamenyanye na Padiri Ublad Rugirangoga mu 2008 ubwo yasuraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku butumire bwa Ilibagiza Immaculée.
Katsey Long yakoranye na Padiri Ubald mu bikorwa by'iyogezabutumwa muri Amerika, bafatanya gukora filime mbarankuru n'igitabo kivuga ku bikorwa bye, kuko ubutumwa atanga atari ubw'u Rwanda gusa ahubwo bwari bugenewe Isi yose.
Uyu mubyeyi yavuze ko ikintu yigiye kuri Padiri Ubald mu myaka yose bakoranye, ari uko yahoraga ashaka gufasha abantu, ari nabyo byatumye atangiza amasengesho yo gukizwa akoresheje urubuga rwa Facebook.
Katsey Long yavuze ko ubwo Padiri Ubald Rugirangoga yarwaraga COVID-19 nawe yaje kwandura.
Ati 'Twese twanduye COVID-19 igihe kimwe. Nanduye icyorezo cya COVID-19 nkimukuyeho, ubwo yari arwaye nanjye nari ndwaye. Ariko njye narakize mwitaho ubwo yari mu bitaro.'
Amashusho agaragaza Padiri Ubald mu minsi ye nyuma agaragaraza ko yari yanegekaye cyane. Long yavuze ko muri iki gihe yahuye n'ububabare bukabije ariko arabwakira kuko yari azi ko ari umugambi w'Imana.
Ati 'Yarababaye cyane ubwo yari mu bitaro, ariko yakira ububare kuko yari azi ko buturutse ku Mana. Yabwakiriye mu mahoro, abwakira nk'igihe cyo gusenga byimbitse no kwegerana n'Imana.'
Mbere y'uko Padiri ashiramo umwuka yamaze ibyumweru bitandatu asenga cyane yiyambaza Yezu n'umubyeyi Bikiramariya n'ubwo byari bigoye kuri we kuvuga. Katsey Long avuga rwari urugendo rutoroshye ariko byari umugambi w'Imana kugira ngo abe aho umuryango we utari uri.
Ubwo Ubald yari mu bitaro, Katsey Long yahuye n'Abanyarwanda babiri bahakoraga bakajya bamusura, ndetse bagafatanya gusenga mu Kinyarwanda. Mbere y'uko yitaba Imana kandi yabashije kubona abapadiri bamuturiye igitambo cya Misa ndetse amuha penetensiya ndetse amuha isakaramentu ry'ugusigwa kw'abarwayi.
Ubwo yitabaga Imana Katsey Long yari kumwe na Padiri Ubald bari kuvuga ishapure y'impuhwe z'Imana.
Ati 'Twaganiriye ibintu byinshi ariko nabashije kumusengera ishapure y'impuhwe z'Imana, tugeze ku iyibukiro rya gatanu, umutima we warahagaze. Yapfuye ari mu mahoro. Ububabare burashira.'
Uyu mugore yemeza ko inzira Padiri Ubald yaciyemo yamugejeje ku butagatifu kandi yizeye ko umunsi umwe na Kiliziya izabyemeza.
Izindi nkuru wasoma:
Kanda hano urebe andi mafoto y'umuhango wo guherekeza Padiri Ubald
Amafoto: Niyonzima Moïse
Video: Mbabazi Jean de Dieu