Young Africans ikinamo Haruna yirukanye umutoza wayo wanatoje Mukura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kaze Cédric wari umutoza mukuru wa Young Africans SC, yirukananywe n'abatoza bari bamwungirije bose nyuma yo kunganya uriya mukino wabaye kuri iki cyumweru.

Uyu mutoza yari amaze iminsi ari mu bihe bibi kuko uyu mukino yanganije na Polisi Tanzania, wari wabanjirijwe n'undi yari yatsinzwemo na Coastal Union 2-1.

Ubuyobozi bwa Young Africans SC bwasohoye itangazo rigira riti 'Turasaba abafana n'abanyamuryango ba Yanga SC gukomeza kwihangana mu gihe turi gushaka abandi batoza bashya mu gihe gito gishoboka.'

Ubuyobozi bw'iyi kipe buherutse gutangaza ko bwifuza gutwara igikombe cya Shampiyona gusa uko iyi kipe yitwaye muri iyi mikino iheruka byatumye amahirwe agabanuka nubwo ikiri ku mwanya wa mbere n'amanota 50 mu mikino 23 mu gihe mukeba wayo Simba SC ifite amanita 45 mu mikino 19.

Uyu mutoza Kaze yanyuze mu Rwanda mu makipe akomeye kuko muri 2013 yabaye umutoza mukuru wa Mukura Victory Sports.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Young-Africans-ikinamo-Haruna-yirukanye-umutoza-wayo-wanatoje-Mukura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)