Umuvuzi gakondo w'imyaka 22, James Sakala akaba n'umwe mu bagize Itorero rya Siyoni mu karere ka Chadiza muri Zambia, yahambwe ari muzima bimuviramo urupfu nyuma y'aho yabwiraga abantu ko afite imbaraga zo kuba yazuka ubuzima bugakomeza.
Komiseri wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Geza Lungu, avuga ko James Sakala wo mu Mudugudu wa Mpeta mu gace ka Chief Maguya yashyinguwe ari muzima na bagenzi be b'itorero.
Lungu yabwiye Breeze FM News ko ibi byabaye ku cyumweru ubwo Sakala bivugwa ko yagiye gutanga imiti gakondo mu rusengero rwa Siyoni agiye gukiza abantu nk'uko asanzwe abikora.
Bivugwa ko Sakala akigera mu rusengero, yagiye mu mwuka, maze abwira abayoboke ba Kiliziya gucukura imva nini kugira ngo ahambwe kugira ngo yerekane uburyo imbaraga ze zo kuva mu mva zikora, imyitozo yizera ko akora kenshi akazuka. Komiseri wa Polosi, yasobanuye ko bamwe mu bayoboke b'iryo torero babyanze ariko ko Sakala akajya kwicukurira imva ya metero 2.
Nyuma y'iki gikorwa cyo kwicukurira imva, Sakala ku bushake yasimbukiye mu mva akomeza gusaba abantu kurenza ho itaka, abayoboke bakomeza kwaga, gusa umwe yavuyemo arenzaho itaka n'abandi barabikora, barangije gusibanganya neza baririmbye indirimbo z'agakiza bategereje ko babona ko Sakala azuka ariko biba iby'ubusa.
Source: Zambiannews
InyaRwanda.com