Ababeshyaga ko bakorera MTN cyangwa Airtel bafashwe bamaze kwambura abantu Miliyoni 2,3Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagabo bafashwe ni Bizimungu Jean Baptiste, Biziyaremye Alfred na Musabimana Simon, RIB ivuga ko ibakurikiranyeho ibyaha bibiri : Gushyiraho Umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ndetse no Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

Abafashwe bari bamaze kubikuza amafaranga agera kuri Miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana atatu y'u Rwanda (2.300.000Frw) ku bantu batandukanye bakaba barabikoze mu bihe bitandukanye.

Mu gukora ubu bushukanyi RIB ivuga ko aba bagabo babanzaga kwiyita Abatekinisiye b'ibigo by'Itumanaho mu Rwanda bakabeshya abaturage ko mu bibanza byabo hatoranyijwe bagiye kuhashyira umunara bakazajya bahabwa ubukode bw'ibihumbi 500 Frw cyangwa Miliyoni imwe ku Kwezi mu gihe cy'imyaka myinshi.

Nyiri ikibanza wahamagawe adashishoje agatwarwa n'ayo marangamutima y'amafaranga bamusabaga macye ya essence yo kuza gupima ikibanza nyuma bakamwumvisha ko amasezerano (Contract) yakozwe bagiye kuyamuha ariko akagira amafaranga abanza gutanga.

Mu kwereka nyiri ikibanza ko ibintu bikomeye bamubwira ko ikibanza cy'umuturanyi we na cyo cyashimwe bakamusaba amafaranga y'umurengera kugira ngo abashe kwegukana iryo soko ryo kuba ikibanza cye ari cyo cyonyine kigiye gushyirwamo umunara.

Biziyaremye Alfred usanzwe ucuruza inkweto, akaba umwe mu berekanywe bakekwa avuga ko yafashwe ubwo umuntu yamusabaga kujya kumubikuriza hagati ya Frw 200, 000 na Frw 300, 000 ahakana ko atari umutekamutwe ushuka abaturage agamije kubacucura utwabo.

Ati 'Barambeshyera, uruhare nakoze ni uko nabikuje amafaranga ntabanje gushishoza sinari nzi ko ayo mafaranga ari amajurano.'

Avuga ko ba 'agents' b'aho yabikurije ari bo bamufashe.

Hitiyaremye Alfred avuga ko hari isomo yakuye muri ibi yakoze akaba hari ubutumwa aha Abanyarwanda.

Yagize ati 'Isomo nakuyemo ni uko ntazongera kuba umuntu yacisha amafaranga kuri telephone yanjye ngo nyabikuze ntazi aho avuye, kandi na we yakagombye kuyibikuriza, abantu bakwiriye gushishoza bakamenya aho amafaranga avuye.'

Uwitwa Bizimungu Jean Baptiste na we avuga ko yabikuje amafaranga yibwe aho ngo yahamagawe n'umushoferi bari basanzwe baziranye akamusaba kumubikuriza amafaranga akabikora nyuma akaza gufatwa ashinjwa kubikuza amafaranga y'amajurano.

Umuvugizi wa RIB, Thierry B Murangira yibukije Abanyarwanda ko bagomba kugira amakenga ku bantu babasaba kubanyuzaho amafaranga cyangwa kubabeshya ngo babahe amafaranga kugira ngo babakorere ikintu runaka batabanje gushishoza.

Ati 'Ujye ugira amakenga iteka umuntu agize icyo agusaba utamuzi ubanze ushishoze umenye n'uwo ari we. Ni gute wohereza amafaranga yawe ku muntu mutigeze mubonana ?'

Murangira B Thierry ati 'Aba babikora ntaho bazacikira amategeko, amategeko arahari kandi azabageraho.'

Icyaha cyo Gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo gihanishwa hagati y'imyaka 7 n'imyaka 10 naho icyo Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 2 n'imyaka 3 baramutse babihamijwe n'Urukiko bakazahanishwa kimwe muri ibyo bihano.

RIB ivuga ko aba bagabo atari ubwa mbere bafashwe kuko mu minsi ishize bari barakurikiranyweho ibindi byaha by'uburiganya no gucura no gukwirakwiza amafaranga y'amiganano bakaba barabihaniwe bafungurwa bishora muri ibi bindi, RIB ikavuga ko ari insubiracyaha.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ababeshyaga-ko-bakorera-MTN-cyangwa-Airtel-bafashwe-bamaze-kwambura-abantu-Miliyoni-2-3Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)