Abacunga za 'Postes de santé' mu gihirahiro n'igihombo kubera kutishyurirwa igihe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mavuriro ari mu maboko ya ba rwiyemezamirimo bayacunga ariko hakabaho gukorana n'inzego z'uturere abarizwamo ndetse n'Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ngo babashe kwishyurirwa amafaranga bivurijeho.

Hirya no hino hamaze iminsi humvikana bombori bombori hagati y'abafite aya mavuriro ndetse n'Ikigo Gishinzwe Ubwishingizi RSSB, iki kigo gishinjwa kutishyura neza abafite aya mavuriro mu nshingano.

Kuba batishyurwa neza byagiye bibateza igihombo ndetse amwe muri yo afunga imiryango, andi nayo yafashe gahunda yo kutakira abarwayi bakoresha mituelle de santé.

Iki cyemezo kibangamiye umubare mwinshi w'Abakoresha ubu bwishingizi, urugero n'abo mu turere twa Ngoma na Nyarugenge bavuga ko batagihabwa ubuvuzi kuko bafite mituelle de santé .

Bamwe mu baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko babangamiwe no kutabona ubuvuzi kuko aya mavuriro mato atakira abafite ubwisungane mu kwivuza.

Umwe yagize ati ' Twari tuziko aya mavuriro aje kudufasha ariko kuri ubu ntacyo akidufashije, iyo ugiye kwivuriza kuri mituweli ntibakwakira kandi nibwo bwishingizi dukoresha.'

Undi ati 'Turabangamiwe kuba tutavurirwa kuri mituelle de santé kandi aribwo bushobozi dufite. Nkanjye mba mu cyiciro cya mbere nta handi nakwivuriza.'

Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo bafite aya mavuriro, bo bavuga ko bifuza kuba baha ubuvuzi abaturage, ariko bakagorwa no kudahabwa ibyangombwa bikwiriye basanga bipfira hagati y'akarere na RSSB.

Ibi byemezwa na rwiyemezamirimo ufite poste de santé ya Kibara iri mu Karere ka Ngoma, uvuga ko hashize amezi atatu atanze ibyangombwa byose bisabwa ngo atangire kwakira abivuriza kuri mituelle ariko amaso yaheze mu kirere.

Ati 'Ibyo nasabwaga byose narabitanze, hashize amezi atatu ndakora, nishyura abakozi n'imisoro byari bigeze ku munota wa nyuma bambwira ngo hasigaye gusinya amasezerano ntibyaba. Mbona bipfira hagati y'akarere na RSSB.'

Ibivugwa n'uyu rwiyemezamirimo byamaganirwa kure n'ubuyobozi bw'aka karere ndetse na RSSB, bavuga ko hari ibisabwa ngo aya mavuriro ahabwe uburenganzira bwo gukorana nabo.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yavuze ko imikoranire ya RSSB n'amavuriro ifite amabwiriza igenderaho, bibanza kubahirizwa.

Mu butumwa bugufi yoherereje Radio 10 yagize ati 'Hari ibisabwa kugira ngo ibitaro, ibigo nderabuzima, amavuriro mato, amaguriro y'imiti n'ibindi bigo bitanga serivisi z'ubuzima ngo bibashe gukorana na mituelle de santé .'

'Iyo bitujujwe bibanza kuzuzwa kugira ngo habe ubufatanye ndetse hari n'abafungirwa ibikorwa kuko bakoze ibinyuranyije n'amategeko, cyangwa batujuje amasezerano.'

Amavuriro mato yagiye ashyirwa byibuze muri buri Kagali mu kwegereza abaturage ubuvuzi. Hari impungenge ko kuba amwe agenda afungwa andi agahura n'imbogamizi zitandukanye bishobora kubangamira gahunda y'ubuvuzi kuri bose.

Amavuriro mato yubatswe hagamijwe kugabanya ingendo abaturage bakoraga bajya kwivuza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imikoranire-mibi-hagati-y-abafite-amavuriro-mato-uturere-na-rssb-ituma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)