Aba bahanzi bari mu bakunzwe cyane muri iyi minsi mu Rwanda, batawe muri yombi mu bihe bitandukanye, bakaba bafunganywe n'undi ukora akazi ko gufotora witwa Habimana Thierry.
Batawe muri yombi mu matariki ya 21 n'iya 24 Mata 2021, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana n'ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17.
Ibi byaha bakurikiranyweho babikoreye muri Kicukiro na Nyarugenge ku matariki atandukanye 18-19 Mata 202, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry avuga ko uru rwego rwahagurukiye ibyaha nk'ibi bikomeje kwangiza u Rwanda rw'ejo.
Mu butumwa RIB itanga Dr Murangira yagize ati 'RIB ntizihanganira umuntu wese uzasambanya umwana, kandi abantu bamenye kandi bibuke ko uwo amategeko yita umwana ari umuntu wese utarageza imyaka 18 y'amavuko.'
Ingingo y' 133 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano mu Rwanda, riteganya ko uhamwe n'iki cyaha ashobora guhanishwa igihano cy' Igifungo kitari munsi y'Imyaka 20 ariko kitarenze 25.
Bamwe mu bakunze gushyikira ibi bikorwa bibi, bavuga ko abakobwa bo muri iki gihe bikururira abasore cyangwa abagabo kandi ko baba bafite igihagararo ku buryo badapfa kumenya ko batujuje imyaka y'ubukure.
Dr Murangira yagize 'Ubukure ntibureberwa mu gihagararo cyangwa ikimero. Nta rwitwazo rwagombye kubaho, igihe cyose umwana atarageza imyaka 18 amategeko azakomeza kumurengera. Dufatanye twese kurinda umwana gusambanywa.'
RIB iratangaza ko aba bose baba abakekwaho kiriya cyaha ndetse n'uwo bakekwaho kugikorera bajyanywe ku kigo cy'Igihugu gishinzwe gusuzuma ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Laboratory) kugira ngo harebwe niba baramusambanyije koko.
Ibi byaha byo gusambanya abana biri mu byo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwahagurukiye ndetse rukaba rusaba buri wese gutanga amakuru y'ababikora bakoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga.
UKWEZI.RW