Abahinga ibirayi hafi ya Gishwati bahangayikishijwe n’agatsiko k’abashumba kaboneshereza -

webrwanda
0

Aba bahinzi b’ibirayi bavuga ko bagerageje kubigeza ku buyobozi ariko bikaba byarananiranye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bigogwe buvuga ko bwabaciye amande ngo batazongera, gusa bukizeza ko niba byongeye bagiye kubihagurukira.

Ruganintwari Modeste uri mu bahinzi, yavuze ko batumva uburyo bonesherezwa kandi nta matungo acyemererwa kwinjira muri Pariki.

Ati “Imirima yacu ihana imbibe n’ishyamba rya Leta, amasambu ni ayacu yubatse mu materasi ariko twayobewe ibitwonera niba ari imbogo cyangwa inka ntitubizi. Tuvuga imbogo kuko duturanye na Pariki ya Gishwati si inzuri z’abaturage kandi leta yarahagaritse ko amatungo yinjiramo. Ubwange navuganye n’ubuyobozi buratubwira ngo tuzafate izo nka kandi nta bushobozi’’.

Muhire Etienne avuga ko ikibazo cyo kubonera bagerageje kukigeza ku buyobozi ariko nta gisubizo babonye. Ababazwa n’uko abafashwe amande bacibwa ajya muri leta bo ntihagire icyo babona.

Ati “Dufite ikibazo cy’inka zitwonera imyaka twegereye ubuyobozi ariko bananiwe kudukemurira aka karengane. Nanagerageje kurega abanyoneshereje ku kagari babatumaho banga kwitaba . N’iyo bagerageje kuza bagafata izo nka ba nyirazo babaca amande akajya muri leta twebwe ntihagire icyo tubona.”

Gapanda Mpumuro we yavuze ko bamaze kugira igihombo gikomeye kubera izo nka zibonera, asaba Leta gukurikirana impamvu inka ziba muri pariki ya Gishwati.

Ati “Twonerwa n’inka zivuye mu ishyamba rya Gishwati tugashaka bene zo tukababura. Ziraza zikona zikananyukanyuka ibirayi, ugasanga umuntu ahombye n’ahantu hagombaga kuvamo nka toni ebyiri. Ubaze nko ku birayi bya Kinigi ukongeraho n’indi dukenera birimo n’abakozi usanga umuntu aba ahombye nka miliyoni ebyiri”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe , Gahutu Tebuka Jean Paul yavuze ko icyo kibazo bakizi kandi ko ababikora bagiye bafatirwa ibihano.

Ati “Umuturage iyo bamwoneshereje avuga ko ubuyobozi ntacyo bwakoze ariko kiriya ni ikibazo duhangana nacyo umunsi ku munsi. Umworozi aba ashaka ubwatsi bw’inka ze hakabaho ikintu cyo konesha. Iyo batabaje turatabara tukabafata bagacibwa amande n’ibihano. Twarabikajije ubu inka ifashwe iri mu materasi no mu mashyamba ya leta kuko ari ukwangiza ibidukikije turayifata tukayica amande y’ibihumbi 200 Frw”.

Yakomeje agira ati “Abo twahannye ntabwo bagaruka nyuma haza irindi tsinda kuko kubafata kenshi bagira ibihombo bakagenda bacika intege bitabujije ko ikintu cyo kuragira ku gasozi no mu mashyamba gihari,ubu tugiye gukomeza ubukangurambaga tubakangurira kuragirira mu biraro.”

Mu 2015 nibwo Leta yagize ishyamba rya Gishwati-Mukura pariki, iza yiyongera kuri Pariki ya Nyungwe, Akagera n’Ibirunga.

Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura ifite ubuso bungana na hegitari 3558. Irimo urusobe rw’ibinyabuzima rugizwe n’ibimera gakondo, inyamaswa n’ibiguruka. Habonekamo kandi ubwoko busaga 60 bw’ibiti gakondo.

Abahinga hafi ya Gishwati barinubira konesherezwa ibirayi
Ibirayi by'abaturage bavuga ko byonwa n'inka zituruka mu ishyamba rya Gishwati kandi bitemewe kuriragiramo
Aya ni amase y'inka ziza konera abaturage mu Bigogwe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)