Umupira w'amaguru ni umwe mu mikino ikurikirwa n'abantu benshi ku Isi, abakinnyi bawukina ni bamwe mu babayeho neza ku Isi, gusa aba bakinnyi hari ababa barakuriye mu buzima bushaririye ku buryo no kurota ko bazabaho mu buzima babayeho uyu munsi bitari gukunda.}
Abakinnyi bakuriiye mu buzima bubi ni benshi ariko muri iyi nkuru turarebera hamwe batanu bakuriye buzima bubi ubu bakaba babayeho neza bakinira amakipe akomeye.
1. Angel Di Maria -Ibihe byawe bikomeye akenshi bikuyobora ku bihe byiza by'ubuzima bwa we
Yabayeho mu buzima bumeze nk'igihano, yakoze mu kirombe cy'amakara kumwe na bashiki be ndetse na se. Mu bwana bwe yakuze akinira umupira w'amaguru ku mihanda, ubwo abantu bashakaga impano ubwo bamubazaga niba bamufasha akajya gukina ku rwego rwisumbuyeho ntabwo yazuyaje ndetse nta n'amafaranga yabaciye uretse imipira 34 yo kwitorezaho. Muri 2014 yaje ku rutonde rw'abakinnyi bahenze.
Angel Di Maria ni umunya-Argentine ubu akinira PSG yo mu Bufaransa, yakiniye amakipe nka RealMadrid na Manchester United
2. Lionel Messi - Komera, ukore ibyiza kandi ntugacike intege
Umunya-Argentine ukinira ikipe ya FC Barcelona muri Espagne, Lionel Messi ubu afatwa nk'umwe mu bakinnyi babiri beza isi ifite uyu munsi, akiri umwana iyo umubwira ko azavamo igihangange ku Isi yari kuguseka.
Yaje guhura n'ikibazo cy'imisemburo mike mu mubiri we ituma adakura, umuryango we ukaba nta bushobozi wari ufite bwo kumuvuza, ubwo Barcelona yamenyaga impano z'uyu mukinnyi babwiye umuryango we ko bamuvuza ariko mu gihe baba bemeye ko uyu mukinnyi azakinira iyi kipe, ni uko ubuzima bwa Messi bwari mu kangaratete bwaje kurokorwa.
3. Gabriel Jesus - Niba urota wanabishyira mu bikorwa
Uyu munya-Brazil ukinira ikipe ya Manchester City mu Bwongereza, ubwo igikombe cy'Isi cya 2014 cyaberaga iwabo muri Brazil, yasigaga amarangi ku mihanda y'iwamo muri Brazil, nta gushidikanya ko yabitewe n'ubukene bwari mu muryango we, inzozi ze yatangiye kuzikabya muri 2016 ubwo yabonaga umudali wa Zahabu mu mikino Olempike.
4. Luis Suarez - Ndashobye naje no kubikora
Uyu munya-Uruguay wakiniye amakipe nka Liverpool, FC Barcelon ubu akaba akinira Atletico Madrid, yavukiye mu muryango w'abana 9, yakuriye mu muryango ukennye cyane.
Yakuze akinisha ibirenge nyuma yo kubura amafaranga yo kugura inwketo zo gukinisha.
Umukunzi we Sofia Balbi yakomeje kujya amubwira ko atagomba gucika intege ngo areke ruhago, muri icyo gihe kandi yajyaga ajya gusabiriza ku muhanda kugira ngo abone amafaranga yo kumusohokana, byaje gucamo ruhago iramuhira ndetse aza no kumushaka ubu bafitanye abana batatu.
Neymar Jr â" Ntukicuze kubera ahashize ahubwo hakubere isomo
Neymar ukomoka muri Brazil, ni umwe mu bakinnyi beza Isi ifite uyu munsi, bakunzwe kandi banatanga umusaruro, akinira PSG yanakiniye kandi FC Barcelona.
Yakuriye mu bukene bukabije, se yakoraga utuzi dutatu kugira ngo umuryango we ubone ikiwutunga, muri icyo gihe nta n'amashanyarazi bari bafite mu nzu yabo, n'ubwo yabaye mu buzima bubi n'umuryango we, ubu ari mu bakinnyi bahenze ku Isi kandi babayeho neza.