Manchester United ni imwe mu makipe yatunze abakinnyi bakomeye kurusha ayandi mu Bwongereza barimo David Beckham, Cristiano Ronaldo,Wayne Rooney,Paul Scholes,Eric Cantona n'abandi benshi ariko hari n'abandi yifuje ko bayikinira ariko ntibyakunda.
Uwahoze ari umutoza wa United, Sir Alex Ferguson,n'umwe mu batoza bakomeye kandi b'Abanyabigwi babayeho ariko hari amazina yifuje kuzana Old Trafford ntibyamukundira.
Ikinyamakuru The Mirror cyakoze urutonde rw'abakinnyi 10 Sir Alex Ferguson ntibimukundire barimo na Ronaldinho.
1.Ronaldinho
Uyu munya Brazil watwaye Ballon d'Or zirenze imwe kubera amacenga ye yarangazaga benshi yifujwe na Ferguson ndetse yemererwa guhabwa nimero y'amateka muri iyi kipe No. 7 mbere ya Cristiano Ronaldo gusa yaje kwihitiramo kwerekeza muri FC Barcelona cyane ko yakinaga muri PSG.
Paul Scholes umunyabigwi wa United yavuze ko we na bagenzi be bari biteguye kwakira Ronaldinho ariko byarangiye yigiriye I Catalonia.
2. Arjen Robben
Uyu Muholandi wari umuhanga by'umwihariko ku kuguru kw'ibumoso,nawe Manchester United yaramushatse ndetse bigera ubwo imubona ariko ageze ku kibuga cy'imyitozo cyayo ngo ntiyishimiye impumuro yahoo niko kwigira muri Chelsea.
Robben nawe ubwe yemeje ko yari yemeye kujya muri United mu kiganiro yahaye FourFourTwo.Ati 'Nagiranye ibiganiro byiza na Ferguson turi gusangira ndetse tuganira ku buzima bw'umupira.
Nagiye gusura hirya no hino no ku kibuga cy'imyitozo,ibintu byose ari byiza ariko nyuma nasubiye muri PSV nta kintu kibaye.'
Robben yakiniye Chelsea, Real Madrid na Bayern Munich yakoreyemo amateka azahora yibukwa n'abafana bayo.
3. Alan Shearer
Uyu rutahizamu ufite agahigo ko gutsinda ibitegoo byinshi muri Premier League,United yamwifuje inshuro 2 ku bwa Alex Ferguson ariko ahitamo kwizirika kuri Newcastle na Blackburn yakoreyemo amateka.
Uyu mukinnyi yabwiye The Sun ati 'Nibyo nasabwe kujya gukinira United ntinayijyamo.Ntabwo nicuza icyemezo nafashe.'
4. Sergio Aguero
Undi mukinnyi Ferguson yabuze ni Sergio Aguero wabicaga bigacika muri Atletico Madrid agahitamo kuyivamo yerekeza muri mukeba Manchester City.
Ferguson yifuje uyu rutahizamu cyane ndetse amuhanganira na City ariko akayabo abarabu bamuhaye katumye atera umugongo uyu mutoza w'umunyabigwi.
Ferguson yari afite amahirwe yo kubona Aguero ariko afunga umutwe ko nta mukinnyi ukiri muto warenza igiciro cya miliyoni 35 z'amapawundi niko kwerekeza muri mukeba muri 2011 ayihesha igikombe kitazibagirana yatwaye ku bitego mu myaka isaga 9 ishize.
5.Eden Hazard
Uyu mubiligi wakoze amateka mu ikipe ya Chelsea nawe yifujwe cyane na Sir Alex Ferguson ubwo yari akiri mu ikipe ya Lille gusa yanga kwishyura miliyoni 6 z'amapawundi yaciwe n'umuhagarariye.
Ferguson yari yemeye kwishyura amafaranga yose Lille yashakaga ndetse yumvikanye na Hazard ariko kwanga kwishyura umugurisha byatumye yigira muri Chelsea muri 2012.
Abandi bakinnyi Sir Alex Ferguson yifuje gusinyisha bakamuca mu myanya y'intoki barimo Gareth Bale,Aaron Ramsey,Samir Nasri,Paul Gascoigne,Raphael Varane n'abandi.