Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kiliziya ya Ntarama yari isanzwe ari imwe muri santarare ( Centrale), ya Paruwasi ya Nyamata. Nubwo yari inzu ntagatifu, ntibyabujije kuyigabiza bakiciramo ibihumbi by’abatutsi bari bayihungiyemo babaziza uko bavutse.
Kuri iyi nyubako yahinduwe urwibutso rwa Jenoside, abayobozi n’Abakozi ba AOS babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside, uburyo Abatutsi bishwe ndetse berekwa ibimenyetso by’amateka bibitswe mu rwibutso rwa Ntarama mu rwego rwo guhangana n’abashobora kuyipfobya.
Umuyobozi Mukuru wa AOS Ltd, Seong Woo Kim, yavuze ko AOS yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hibukwa abayizize, baharanira ko itazongera ukundi mu Rwanda no ku Isi yose.
Seong Woo yavuze ko hashize imyaka 27 Jenoside ibaye ariko ko hakigaragara abayipfobya banayihakana, avuga ko abo bagomba kurwanywa hifashishijwe imbaraga zose zishoboka.
Ati “Imyaka 27 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ariko ibyabaye ntibizibagirana, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ntibazibagirwa ibyabaye .”
Yakomje ati “Twese dutewe inkeke n’abapfobya Jenoside bakomeje kwiyongera, tugomba kurwanya twivuye inyuma abafite iyo ngengabitekerezo.”
Usibye kuba bunamiye bakanaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Ntarama, bishyuriye ubwisungane mu kwivuza miryango igera ku 1000 y’abarokotse Jenoside yo mu Karere ka Bugesera.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera Ushinzwe imibereho myiza, Imanishimwe Yvette, yavuze ko ibyo AOS Ltd yakoze ari ibyo gushima kuko ari uguha agaciro abakambuwe bazizwa uko baremwe.
Ati “Ideni tubagomba ni ukubaha icyubahiro. Ikindi ni ukumenya abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tukabitaho mu buryo bwose bwaba ubuzima, uburezi, ubuvuzi ndetse no mu iterambere ryabo”.
Yavuze ko abantu bakwiye guharanira ubumwe n’ubwiyunge kuko arizo mbaraga z’igihugu.
Yakomeje agira ati “Ikindi kandi tukaba umwe, kuko twahisemo kuba umwe. Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu. Ubumwe n’Ubwiyunge tubushyize imbere kugira ngo twubake u Rwanda ruzira amacakubiri, Jenoside ntizongere kuba ukundi.”
Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 barenga 5000 bari bahahungiye, bari baturutse mu bice bihakikije.