Abakozi ba Kinazi Cassava Plant basuye urwibutso rwa Jenoside, bihanganisha abarokotse -

webrwanda
0

Byatangajwe kuri uyu wa Kane ubwo abakozi b’uruganda Kinazi Cassava Plant basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinazi mu Karere ka Ruhango, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 63 bishwe muri Jenoside.

Nyuma yo gusura ibice bigize urwo rwibutso no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi Mukuru w’uruganda Kinazi Cassava Plant, Michel Kayihura Makolo, yihanganishije abarokotse, abashishikariza gukomera no gutanga ubuhamya bw’inzira igoye banyuzemo.

Ati “Turabifuriza gukomera, kandi mukabona imbaraga zo gutanga ubuhamya. Nimubasha gutanga ubuhamya bizadufasha kwigisha abana bacu, na bo bamenye uko byagenze. Ubuhamya iyo butanzwe dukuramo amasomo yo kwiyubaka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal, na we yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomera no gusigasira amateka.

Ati “Mukomere kandi mudadire. Gukomera ni ukugira imbaraga zo kwibuka, amateka nta gukomeretsanya kandi akaba amateka yawe. Kudadira, ni ijambo risobanura ngo ‘ntibizongera’. Ni ugufunga, ugashyiraho umurongo ntarengwa. Jenoside ntizongera ukundi. Ibi bizashoboka nidushyiraho ingamba zima urwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kinazi, Ntakirutimana Marie José, yavuze ko nubwo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bajya baterwa intimba no kubura ababo bishwe muri Mata 1994, badaheranwa n’agahinda kuko babona hari icyizere.

Ati “Abatutsi bishwe mu gihugu hose, by’umwihariko ibihumbi 63 baruhukiye hano, bazize uko bavutse. Duterwa intimba no kuba twarabuze imiryango migari twari dufite kandi tugasigara ihereheru twari twifashije. Tubona hari icyizere cy’ubuzima.”

Yavuze ko icyizere bafite bagikomora ku buyobozi bwiza igihugu gifite n’uburyo cyitaye ku barokotse Jenoside.

Kinazi Cassava Plant yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinazi mu Karere ka Ruhango
Abakozi ba Kinazi Cassava Plant basobanuriwe amateka ya Jenoside, bari kumwe n'abayobozi batandukanye muri iki gikorwa
Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso birebera ubukana Jenoside yakoranywe muri Kinazi
Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kinazi,Ntakirutimana Marie José yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batazaheranwa n'agahinda
Umuyobozi Mukuru wa Kinazi Cassava Plant,Michel Kayihura Makolo yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Michel Kayihura Makolo na bagenzi be bashyize indabo aharuhukiye imibiri y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)