Abakozi bashishikarijwe kugana sendika mu guharanira uburenganzira bwabo -

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze ubwo yitabiraga Kongere ya Kane y’Urubuga rw’Umurimo n’Ubuvandimwe bw’Abakozi, (COTRAF Rwanda/ Congres du Travail de la Fraternite des travailleurs), yateraniye mu Mujyi wa Kigali.

Mwambari Faustin yavuze ko amasendika akwiye gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry’abakozi.

Yagize ati “Turasaba amasendika kugira uruhare rukomeye bwa mbere ku cyatuma umukozi abona akazi ndetse nyuma yaho akabasha no kukagumamo kandi agatanga umusaruro. Bigomba kurenga urwego rw’ubuvugizi bikagera no kongera ubushobozi n’ubumenyi kugira ngo abakozi babashe guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse habeho no guhanga indi mirimo mishya.’’

Perezida wa COTRAF Rwanda, Nzabandora Eric, yavuze ko abakozi bakwiye kugana sendika kugira ngo babashe guharanira uburenganzira bwabo no kugira ijwi rimwe.

Yavuze ko hakigaragara abakozi batinya kugana muri sendika bitewe no gutinya kwirukanwa n’abakoresha babo.

Yagize ati “Ukurikije umubare w’abakozi bagana za sendika ubona ko ukiri muto, ahanini bigaterwa nuko batinya kugaragaza ibibazo bibangamiye uburenganzira bwabo kugira ngo batagirana ibibazo n’abakoresha bityo umukozi agahitamo kutagana sendika atinya kwirukanwa.”

Nzabandora yongeyeho ko sendika zikwiye kurenga ubuvugizi bakanafasha abakozi kuguma mu mirimo yongererwa ubumenyi n’ubushobozi.

Bamwe mu banyamuryango b’amasendika bitabiriye iyi kongere bishimiye ibyo sendika zimaze kubagezaho ndetse bakagira inama bagenzi babo kugana sendika kugira ngo bagire ijwi rimwe mu guharanira uburenganzira bwabo.

Kongere ya Kane ya COTRAF Rwanda yabayemo n’amatora y’abazayobora impuzamasendika mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere. Nzabandora Eric ni we wongeye kugirirwa icyizere n’abanyamuryango atorerwa umwanya wa Perezida.

Nyuma yo kugirirwa icyizere, yavuze ko bagiye gutanga ubumenyi buzafasha abakozi kunoza umurimo, anasaba abakoresha kuborohereza hagamijwe gusigasira imirimo yahanzwe.

Ati “Imirimo ishobora guhangwa ariko abakozi bayikora iyo batayikunda ntabwo icyerekezo cy’igihugu cyagerwaho.’’

Umuntu uri muri sendika atanga 1% ry’umushahara fatizo we buri kwezi, ndetse iyo agiranye ikibazo n’umukoresha sendika arimo imuha ubufasha bwo kuburanira kandi igahora imuhugura.

COTRAF Rwanda ifite abanyamuryango ibihumbi 42 baturuka muri sendika esheshatu zikora imirimo inyuranye mu gihugu.

Leta y’u Rwanda ikomeje gahunda yayo yo guhanga imirimo irenga ibihumbi 200 buri mwaka. Mu 2019/2020 yari igeze ku mirimo 224.000, mu 2020/2021 yagabanutseho gato igera ku 196.000 ahanini kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Raporo ya 2020 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ku bijyanye n’umurimo, yerekanye ko abakorera inzego za Leta, iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta barengaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 460.

Umuyobozi Mukuru w’Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Mwambari Faustin, yavuze ko amasendika akwiye gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry’abakozi
Perezida wa COTRAF Rwanda, Nzabandora Eric, yavuze ko abakozi bakwiye kugana sendika ngo babashe guharanira uburenganzira bwabo
Abanyamuryango ba COTRAF Rwanda muri kongere ya kane yabereye mu Mujyi wa Kigali



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)