Abana ba Disi Didace bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu musarani bashyinguwe mu cyubahiro -

webrwanda
0

Igikorwa cyo kubashyingura mu cyubahiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021 mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mayaga ruruhukiyemo imibiri igera ku bihumbi 90.

Imibiri y’abo bana bombi yakuwe mu musarani wo kwa Musabyuwera Madeleine mu 2018 mu Kagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza kuko bari bahahungiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi baza kuhicirwa.

Abo bana bishwe ni Uwayezu Denis wari afite imyaka icyenda na Ufiteyezu Raymond wari afite imyaka irindwi y’amavuko. Imibiri yabo yakuwe muri uwo musarani iri kumwe n’indi ibiri kuko hasanzwemo imibiri ine.

Mushiki wabo bana witwa Kayisire Devothe yavuze ko bishimira kuba babashije kubashyingura mu cyubahiro nyuma y’imyaka itatu bakuwe mu musarani.

Ati “Ni ukuri kw’Imana imbere y’Imana ihoraho ndishimye; mu gihe cy’imyaka itatu tubakuye mu musarani duhirimbana, intsinzi ya mbere ni iyi kuba tubashije gushyingura iyi mibiri.”

Yakomeje avuga ko bahuye n’ingorane z’uko imibiri yabo ikimara gukurwa mu musarani, habayeho gushaka kuyirigisa, ariko ko biri mu butabera kugira ngo abashinjwa kubigiramo uruhare babiryozwe.

Muri uwo muhango hagarutswe kuri Habineza Jean Baptiste wahoze uyobora Umurenge wa Kibirizi ubu akaba ayobora uwa Nyagisozi ushinjwa gushaka kurigisa imibiri y’abo bana nyuma y’uko ikuwe mu musarani, agatanga amakuru atari yo mu rukiko.

Umukozi mu Karere ka Nyanza, ushinzwe imirimo rusange, Nkurunziza Enock, yabuze ko ubwo icyo kibazo kiri mu nkiko, ubutabera buzagaragaza ukuri.

Ati “Bimaze kugaragara ko habaye kuvuguruzanya kw’amakuru, ubutabera bwabyinjiyemo habaho ko iperereza rikorwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge arakurikiranwa, n’ubu biracyari mu butabera.”

“Ngira ngo rero ntabwo dukwiye kumva ko ntakirakorwa kuko twese twizera ubutabera bw’igihugu cyacu kandi iyo ibintu byagiye mu nzira z’ubutabera n’ubundi bigomba guhabwa umwanya kugira ngo hatangwe ubutabera bukwiriye. Ndagira ngo mbizeze kandi tumare n’impungenge umuryango wa Disi Didace ko mu by’ukuri nta burangare ubwo ari bwo bwose buhari kuko twizera ko ubutabera buzafasha kugira ngo hatangwe ubutabera.”

Depite Nyirabega Euthalie wari muri uwo muhango, yavuze ko avuka mu Murenge wa Kibirizi ndetse bahoze batuye hafi y’urugo rwa Kaberuka Euphrem na Musabyuwera Madeleine rwarimo umusarani wakuwemo abo bana.

Yavuze ko kuba ikibazo abo mu muryango wa Disi Didace bafitanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge bamushinja gushaka kurigisa imibiri y’abo bana, kiri mu butabera, bakwiye gutegereza urukiko rugafata umwanzuro.

Ati “Ubutabera burigenga icyo tuzi ni uko tubwizera kandi tukaba tutarigeze twumva bavuga ngo dosiye yarashyinguwe burundu. Ubwo rero niba hari ibimenyetso bizakomeza.”

Muri Gicurasi 2020 Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakatiye igifungo cya burundu Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwica abana babiri ba Disi Didace muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakabajugunya mu musarani.

Icyo gihano baje kukijuririra mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza ariko rutesha agaciro ubujurire bwabo, rutegeka ko igifungo cya burundu bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kigumaho.

Inkuru wasoma: Minisitiri Gatabazi yaregewe Gitifu ushinjwa gutanga amakuru y’ibinyoma ku bishwe muri Jenoside

Abana ba Disi Didace bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu musarani bashyinguwe mu cyubahiro
Bamwe mu bari bitabiriye uyu muhango wo gufata mu mugongo umuryango wa Disi Didace
Bashyinguwe mu cyubahiro nyuma y'imyaka itatu imibiri yabo ikuwe mu musarani

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)