Aba bantu bafatiwe mu rugo rwa Jay Polly i Kibagabaga ku wa Gatanu w’iki cyumweru, aho basanzwe bari mu birori mu gihe bitemewe muri iki gihe mu kwirinda Coronavirus.
Mu muhango wo kwereka itangazamakuru aba bantu wabereye ku Cyicaro cya Polisi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali kiri i Remera, Polisi yavuze ko aho bafatiwe i Kibagabaga ngo basanganywe n’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’imiti ifasha abasore gutera akabariro izwi nka "Puturi".
Mu bafashwe harimo na muganga watanze icyangombwa mpimbano cyerekana ko umwe muri bo yipimishije Coronavirus ndetse akaba ntayo afite.
Uyu muganga ari mu itsinda ryabonye bwa mbere umurwayi wa Coronavirus mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize.
Yavuze ko yicuza kuba yaguye mu makosa akomeye kuko “Nakoze ibishoboka byose ngo ndwanye COVID-19 none mbabajwe ko nisanze mu cyaha nk’iki.’’
Umuraperi Jay Polly yasobanuye ko ibyabaye we nta ruhare yabigizemo kuko yari yagiye muri gahunda ze z’umuziki.
Yagize ati “Hari abantu bo muri Tanzania na Amerika bari baje kumpa ikiraka cyo kwamamaza. Twamaze kuvugana njya kuri studio nsize murumuna wanjye mu rugo, ngarutse nsanga abantu benshi ntazi mu rugo.’’
Yavuze ko ibijyanye n’urumogi, impapuro z’uko bipimishije Coronavirus na puturi abyumva gutyo ariko nta makuru abifiteho.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwitararika ku ngamba zo kwirinda Coronavirus.