Aba bantu bafatiwe mu rugo rwa Jay Polly i Kibagabaga ku wa Gatanu w'iki cyumweru, aho basanzwe bari mu birori mu gihe bitemewe muri iki gihe mu kwirinda Coronavirus.
Mu muhango wo kwereka itangazamakuru aba bantu wabereye ku Cyicaro cya Polisi ku rwego rw'Umujyi wa Kigali kiri i Remera, Polisi yavuze ko aho bafatiwe i Kibagabaga ngo basanganywe n'ibiyobyabwenge birimo urumogi n'imiti ifasha abasore gutera akabariro izwi nka "Puturi".
Mu bafashwe harimo na muganga watanze icyangombwa mpimbano cyerekana ko umwe muri bo yipimishije Coronavirus ndetse akaba ntayo afite.
Uyu muganga ari mu itsinda ryabonye bwa mbere umurwayi wa Coronavirus mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize.
Ati 'Ndi umuntu wagize uruhare cyane mu kurwanya Coronavirus mu gihugu. Ni ibintu nsobanukiwe cyane nk'umuntu wagize uruhare mu kugenza COVID-19 mbere y'uko iza ndetse ni nanjye wakiriye umurwayi wayo wa mbere. Ingaruka zayo ndazizi ku buryo kwica amabwiriza yayo nkana atari ikintu nakwishimira gusa habaho guteshuka. Ndasaba Abanyarwanda bose imbabazi.'
Umuraperi Jay Polly yasobanuye ko ibyabaye we nta ruhare yabigizemo kuko yari yagiye muri gahunda ze z'umuziki.
Ati 'Impamvu ndi hano ni ukwangiza amabwiriza ya COVID-19. Twari mu rugo iwanjye ku wa Gatanu. Uwitwa Dogiteri Rodrigue ni we wampamagaye ambwira ko bashaka ko dukorana kuko bafite imirima minini ko bashakaga kwagura ibintu byabo bikagera no mu Rwanda bashakaga ko tugirana amasezerano. Byari mu rwego rwo kuduhuza ngo dutangire gukorana.'
"Baje mu rugo ari Abanyamerika babiri n'Umutanzaniya umwe baje kumpamagara turahura baza mu rugo basanga ndi kumwe na murumuna wanjye n'undi muntu umwe. Twaravuganye, njya kuri studio ngarutse ndahabasanga mpita njya kuryama kuko nari naniwe mu kubyuka nsanga polisi irahari hari n'abantu benshi ntazi uko bahageze.''
Jay Polly yavuze ko ibijyanye n'urumogi, impapuro z'uko bipimishije Coronavirus na puturi abyumva gutyo ariko nta makuru abifiteho.
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda Coronavirus.
Amafoto: Igirubuntu Darcy