Abanyamakuru basabwe kwigengesera ku nyito z’amagambo bakoresha mu #Kwibuka27 -

webrwanda
0

RMC yatangaje ibi mu gihe kuva kuri uyu wa 7 Mata 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Itangazo ry’uru rwego ryashyizweho umukono n’Umuyobozi warwo, Barore Cléophas, ryibukije abanyamakuru bose ko bagomba kwigengesera ku nyito zikoreshwa muri ibi bihe bitewe n’uko ahanini icyo umunyamakuru avuze sosiyete yumva ko ari impamo.

Rigira riti “RMC iributsa abanyamakuru kwitwararika muri ibi bihe bidasanzwe byo kwibuka ku nshuro ya 27 nk’uko basanzwe babikora, bakoresha inyito zabigenewe, utazizi cyangwa ukekerenya akabanza kubaza bagenzi be cyangwa CNLG.”

Rikomeza rigira riti “Kandi bakumira icyo ari cyo cyose cyaganisha ku guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ku gupfobya no guhakana Jenoside.”

Abanyamakuru kandi nkababwira sosiyete basabwe kwirinda kuba umuyoboro w’abakora ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kugaragara mu bihe byo kwibuka.

Umwihariko ku bitangazamakuru bikorera kuri internet

Ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi (Online) bikunze kugarukwaho ku bunyamwuga bwabyo n’ababikorera rimwe na rimwe bikanaha urubuga umuntu runaka hatitawe ku kugenzura ubutumwa agiye gutambutsa ahubwo bagamije kwibonera ababakurikira benshi.

RMC yashyize umwihariko kuri ibi bitangazamakuru ibisaba kwitondera uburyo bwo gusakaza inkuru no gushyiramo ubushishozi mu byo bakora.

Ati “By’umwihariko ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi, hamwe n’abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye nk’uburyo bwo gusakaza amakuru, kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo bitangwa ku nkuru batangaje hirindwa imvugo z’urwango, amacakubiri n’izikomeretsa.”

RMC yifatanyije n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 ariko runasaba inzego zitegura ibikorwa byo kwibuka korohereza ibitangazamakuru kubona amakuru muri iki gihe cyo kwibuka.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)