Abanyarwanda 9 barimo n'abayobozi ba ADEPR bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba baranegekaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuhamya bahuriyeho ni ubw'ihohoterwa bavuga ko bakorewe ubwo bari muri gereza ya CMI.

Abanyarwanda icyenda barimo umugore umwe n'abari abayobozi ba ADEPR muri Uganda bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda, bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare, bataka ububabare buturutse ku iyicarubozo bakorewe bashinjwa kuba intasi z'u Rwanda.

Aba baturage bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021.

Abazanywe abenshi bari bafungiwe Gereza ya Mbuya no mu mabohero y'Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare, CMI. Bose bahuriza ku kuba bafatwaga nabi, bagakubitwa, bakarazwa mu mazi babwirwa ko impamvu bakorerwa ibyo ari uko ari ba maneko b'u Rwanda.

Twagirimana Antoine uturuka mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama, yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2019 yoherejwe n'itorero rye rya ADEPR kugira ngo ahugure Abapasiteri.

Ati 'Bafunze umupaka ndiyo n'abo nigishije babonye impamyabushobozi. Tariki 24 Mutarama 2021 nari nagiye mu ivugabutumwa, byabaye ngombwa ko haba Inteko rusange abashumba bandi bantora nk'Umuvugizi wabo muri Uganda. Ubwo rero najyaga ku murimo w'Imana, baraje mu rugo bambuze bafata umwana wanjye baramuhondagura baramutwara."

Twagirimana yavuze ko kuva icyo gihe yakomeje gushakisha umwana we aza kumenya ko afungiye i Mbuya.

Yaje kujyayo agezeyo nawe baramufunga bamubwira ko ari maneko w'u Rwanda, yavuze ko bamubwiye ko ngo amaturo yose batura ayohereza mu Rwanda kugira ngo azarufashe mu gutera Uganda.

Ati "Icyo nazize ngo nagiyeyo kuneka Uganda noherejwe n'u Rwanda, badufungiye aho i Mbuya tubaho nabi, inkoni ntizabura n'ubu dusizeyo abapasiteri bacu babiri, twagiraga kuryama nabi, tugakubitwa mbere yo kunzana banabanje kundaza mu musarani."

Twagirimana yavuze ko muri iki gihugu ahasize umugore n'abana be bane undi umwe ufite imyaka 20 akaba yazanye nawe aho ngo kuva mu mpera za Mutarama yari agifunze.

Uyu mugabo yagiriye inama abanyarwanda bashaka kujya muri Uganda kuba babyihoreye ngo kuko ubuzima bwaho buri gusharira ku munyarwanda.

Ati " Ubundi ubuzima ntibwari bubi ariko kubera urugomo rukorerwa abanyarwanda no kubafunga bwabaye bubi."

Bishop Nyirimpeta Anastase wageze muri Uganda mu 2011, ni umwe mu bagaruwe mu Rwanda. Yagiye muri iki gihugu ajyanywe n'abantu yajyaga asengera, agezeyo akomeza umurimo w'ivugabutumwa yubakayo insengero zigera kuri 54.

Yavuze ko yafashwe tariki ya 31 Ugushyingo 2020 ubwo yaterwaga n'abo mu nzego z'umutekano bagera kuri 12 buriye ku rwego ubundi bakica inzugi.

Ati "Bahise banyambika ikigofero ku buryo ntareba, banyambika amapingu ubundi baranjyana nyuma naje kumenya ko ari muri CMI i Mbuya, narayemo n'umuhungu wanjye nubwo tutaraye hamwe, bucyeye baraje bansubiza iwanjye barasaka bansaba kugaragaza imbunda nahawe na Kagame ngo mpe abakirisitu banjye."

Nyirimpeta yavuze ko bamuhondaguye bamutegeka kugaragaza izo mbunda nyuma batangira no kumwaka ibyangombwa bya ADEPR kugira ngo babihe Umunya-Uganda ngo ariwe uyiyobora.

Yavuze ko mu byo yashinjwaga harimo gutora Itegeko Nshinga rigumisha Perezida Kagame ku butegetsi, akanashinjwa kuba ngo yarapakiraga abaturage mu modoka bakajya gutora.

Ati "Icya kabiri banshinjaga kujya kuri ambasade, bakanshinja kuba maneko wa Perezida Kagame ngo hari amafaranga ajya ampa, ikindi bakanshinja ko ngo Abagande najyaga nzana mu biterane mu Rwanda ko batagarukaga ahubwo babicaga, icya gatanu nkanashinjwa abantu bose bazaga muri Uganda ko nabashyiraga hirya no hino nk'intasi z'u Rwanda mbita abapasiteri n'abakirisitu."

Kuva mu 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo ry'inkazi bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyobora umutwe wa RNC kugira ngo barekuwe, abanze bakagirirwa nabi.

U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka hafi ine ntacyo biratanga.

Source:IGIHE



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abanyarwanda-9-barimo-n-abayobozi-ba-adepr-bakiriwe-ku-mupaka-wa-kagitumba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)