Abari barasabye akazi mu burezi bagaheba bashyizwe ku rutonde rw’abazagahabwa -

webrwanda
0

Urutonde rwashyizwe ahagaragara ruriho abantu basabye akazi mu burezi bagatsinda ibizamini bamwe bagashyirwa ku ntonde zo gutegereza ariko bikarangira badashyizwe mu myanya REB aho ivuga ko bazashyirwa mu kazi uko imyanya izagenda iboneka.

Mu minsi ishize humvikanye inkuru za bamwe mu basabye akazi ko kwigisha mu mashuri y’ibyiciro bitandukanye babogoza ko bashyizwe ku rutonde rwo gutegereza amaso agahera mu kirere, nyamara abasabye akazi nyuma baragahawe.

Hari n’abataratinyaga kuvuga ko barenganyijwe cyane ko babaga barujije ibisabwa n’ibizamini barabitsinze bagatungurwa n’uko ababikoze nyuma bashyirwa mu kazi harimo n’abo barusha amanota.

Ibi byagaragaje icyuho gikomeye mu mitangire y’akazi muri uru rwego aho bamwe barushinjaga kwimakaza ruswa.

Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Mata 2021 nibwo REB yashyize ahagaragara urutonde rw’abasabye akazi ko kwigisha mu myaka yashize ntibagahabwe ivuga ko bagiye kukabona.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko abantu bashyizwe ku rutonde ari abagiye bamenyeshwa ko bemerewe akazi ariko bagomba gutegereza [waiting list] bikarangira batagahawe.

Yagize ati “Hari abantu bari barasabye akazi mu myaka itandukanye bagashyirwa no ku rutonde ariko ntibagahabwe, nibo bagiye gushyirwa mu myanya kandi urutonde rwabo rwamaze kugera ku rubuga rwa REB twifuza ko abasabye bose bireba ko bariho n’amakuru bari batanze ko yuzuye.”

Yakomeje agira ati “Amakuru twari tuyafite muri ikoranabuhanga ryacu kandi abari bujuje ibisabwa bose twabahaye amahirwe ndetse ni nabo bazaherwaho mu gutanga akazi muri iki cyiciro.”

Uyu muyobozi yavuze ko umuntu wese waba warasabye akazi mu burezi ntagahabwe kandi yari yujuje ibisabwa utazisanga kuri urwo rutonde hari abakozi REB igiye kohereza muri buri karere kugira ngo bakurikirane ibyo bibazo byose mu gihe kitarenze iminsi itatu bizabe byarangiye burundu.

Dr Mbarushimana yemeye ko habayemo amakosa mu mitangire y’akazi mu bihe byabanje ariko ko atazongera kubamo bitewe n’amavugurura yabayeho arimo no gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “Mu byagiye bigorana harimo no kudakoresha ikoranabuhanga, ugasanga hari umuntu wasabye mu turere dutandukanye kandi hose akemererwa umwanya bigatuma hari ugatakaza. Ibyo byarakemutse kuko ubutaha tuzajya dukoresha ikoranabuhanga ku buryo nta muntu ushobora guhabwa akazi mu turere dutandukanye.”

“Ikindi ni uko abayobozi b’ibigo bazajya bifashisha urwo rubuga bagatanga amakuru ku byuho bihari tukamenya imyanya ikenewe hakiri kare kugira ngo ibashe gushyirwamo abakozi. Tuzanashyiraho uburyo buhoraho bwo gutanga akazi, ni ukuvuga inshuro runaka zizwi ku mwaka kandi mu buryo buhoraho”

Uretse uru rutonde rw’abari barasabye akazi ntibagahabwe rwashyizwe ahagaragara, REB yahise isohora n’itangazo ry’akazi ku myanya 1475.

Dr Mbarushimana yavuze ko ibikorwa byo gusaba akazi kuri iyo myanya bikwiye gukorwa vuba mu turere kugira ngo abanyeshuri bazasubire kwiga n’abarimu barabonetse.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)