Ni ikiganiro kizaba kuri uyu wa 21 Mata 2021, aho byitezwe ko Judi Rever usanzwe uzwiho imvugo n’inyandiko zipfobya n’izihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, azahabwa urubuga agakomeza kumvikanisha ko mu Rwanda ‘habaye Jenoside ebyiri’ ndetse ko FPR Inkotanyi yarokoye u Rwanda nayo ‘yagize uruhare mu kwica Abatutsi’.
Abarokotse barimo Umuryango Ibuka n’indi miryango itandukanye, bavuze ko bitumvikana ukuntu kaminuza y’ikirangirire nka Cambridge ari yo izatanga umwanya ku muntu wiyita umushakashatsi, abamuha amakuru bakaba ari ‘ibanga rye’ kandi akavuguruza ibyemejwe n’Umuryango w’Abibumbye kuko wahamije ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe kandi yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bavuze ko amagambo ya Rever ‘akomeretsa Abanyarwanda’ kandi ‘agatesha agaciro ukuri kw’amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, nk’uko byagaragajwe muri iyo baruwa yandikiwe Prof. Stephen J. Toope.
Bongeyeho ko biteye isoni kuba amateka y’ibyabereye mu Rwanda adafatwa uko ari kandi bigakorwa n’abantu batayagizemo uruhare, nyamara “mu 1994 twaratereranywe Isi yose ikadutera umugongo kuko nta cyakozwe kugira ngo ubwo bwicanyi ndengakamere buhagarikwe. Twe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dutewe impungenge cyane n’uko gutumira Judi Rever [kuko] bizagaragaza ko Kaminuza ya Cambridge ititaye ku kababaro n’ihungabana twanyuzemo icyo gihe, ndetse icyo gikorwa ubwacyo kikaba cyakongera kuridutera.”
Basobanuye ko nka Kaminuza yigaragaza nk’irajwe ishinga no gushyigikira ukuri ndetse no guteza imbere ubuzima bwa muntu, bibabaje kuba ari yo yahindukiye igatanga umwanya ku bakora ibyo bikorwa bigamije inyungu za politiki.
Banditse bati “Mata ni ko kwezi dutangira kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka, tugaha icyubahiro abacu twakundaga, tugasubiza amaso inyuma tubazirikana kugira ngo urwibutso rwabo rukomeze rubeho Jenoside itazongera kubaho ukundi. Birababaje cyane kubona Kaminuza ya Cambridge yarahisemo igihe nk’iki akaba ari cyo itumiramo umuntu ukora ibidukomeretsa nk’Abarokotse.”
Bongeyeho ko bitumvikana uburyo Kaminuza ifite abahanga kandi izi ibigenderwaho mu gukora ubushakashatsi bwuzuye, ari yo yatinyutse gutanga umwanya ku muntu ukora ibinyuranye n’ukuri kuzwi na bose.
Bati “Kumenyekanisha ibyo Judi Rever akora no kumvikanisha ijwi rye, Kaminuza ya Cambridge izaba iri kongera kubabaza abashegeshwe [na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]. Ese ibyo ni byo ntego za Kaminuza ya Cambridge?”
Bongeyeho kwibaza bati “Iyo tuba turi Abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi se tuba tugombye kwandika iyi baruwa? Cyangwa ni uko nk’Abanyarwanda (n’Abanyafurika) twakorewe iby’ubunyamaswa amajwi yacu, ibitekerezo, akababaro n’uburibwe twanyuzemo byoroshye kubitesha agaciro?”
Abarokotse Jenoside bavuze ko guha Judi Rever umwanya atari ukubahiriza ihame ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ahubwo ari ugukomeza gushyigikira ibitekerezo bidafite ishingiro.
Basabye ko Judi Rever yakwimwa umwanya kuko ibyo akora ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugamije guhinyuza amateka yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Umuryango uharanira Inyungo z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka, wumvikanye kenshi wamagana Judi Rever wiyita umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, bitewe n’uburyo ayagoreka agamije inyungu ze za politiki.
Rever yari aherutse kutanga ikiganiro kuri Radio ya Canada muri Mutarama uyu mwaka, ariko Umuvunyi w’iyo radio aza kwemeza icyo kiganiro cyari kibogamye kandi kitubahirije amahame y’itangazamakuru ndetse ko Rever atari akwiye guhabwa umwanya wo kugitambutsa.
Open letter from survivors of the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda to Professor Stephen J. Toope, Vice Chancellor of University of Cambridge; regarding the April 21 event for Genocide denier Judi River at the Centre for Geopolitics, University of Cambridge. #Kwibuka27 pic.twitter.com/JPU3AXeqBo
— Genocide Survivors | GAERG (@GAERGRwanda) April 15, 2021