Abavutse nyuma ya Jenoside bagiye kwigishwa uko batanga ubuhamya bwayo -

webrwanda
0

Bazigishwa binyuze mu mushinga ‘Renewed Memory’ (Ubuhamya buvuguruye), watangijwe n’umunya-Israel, Pin Sir, wavutse ku mubyeyi warokotse Jenoside y’Abayahudi, ku bufatanye n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), Ambasade ya Israel mu Rwanda ndetse na Kaminuza ya Mount Kenya.

Mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga wo gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga usanzwe uba muri Israel, Umuyobozi Mukuru wa GAERG, Egide Gatari, yavuze ko bari basanzwe bategura amarushanwa ku bana bavutse nyuma ya Jenoside yo kwandika inkuru, imivugo, gukora amashusho n’ibindi bivuga ku byabaye mu Rwanda, aho ibihangano bikozwe neza bisangizwa abandi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Ibi, Gatari yavuze ko bikorwa kugira ngo hasigasirwe ubuhamya bw’ibyabaye, abavutse nyuma ya Jenoside bafashwe kumenya ahahise habo no kugira uruhare mu kubaka ahazaza heza hazira jenoside ndetse no kugira ngo isi irusheho kumenya ukuri ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati “Renewed Memory nawo ni umwe mu mishinga dufite. Intego y’uyu mushinga ni ukugira ngo twongere umubare w’abitabira aya marushanwa no gushyira imbaraga mu kwibuka ivangura n’ibyaha byibasiye ikiremwamuntu mu rubyiruko, hirya no hino ku isi.”

“Aya ni amahirwe ku bakiri bato, kugira ngo bategure ndetse basangize amashusho yerekana ivangura n’ibyaha byibasiye ikiremwamuntu, byabaye ku bantu babo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.”

Uyu mushinga uzahera ku banyeshuri biga muri Kaminuza ya Mount Kenya nk’umufatanyabikorwa, nyuma uzagenda ugera no mu yandi mashuri.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, nawe wari witabiriye uyu muhango yavuze ko nk’umuntu wavutse ku babyeyi bazize Jenoside y’Abayahudi ashimishijwe no gutanga umusanzu we mu mushinga ugamije kwigisha abakiri bato n’abanyeshuri ibyerekeye jenoside.

Ati “Nshimishijwe n’uko harimo abakiri bato, ndatekereza ko bagomba kubyigishwa ndetse bakabivuga. Kaminuza zigomba kwigisha Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’iyakorewe Abayahudi. Uyu mushinga ni ngombwa cyane, kandi nishimiye ko twahuje Renewed Memory yo muri Israel na GAERG yo mu Rwanda.”

Amarushanwa y’umushinga wa Renewed Memory biteganyijwe ko azatangira mu cyumweru kizatangira tariki 5 Mata uyu mwaka, habura iminsi ibiri ngo u Rwanda rutangire kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yavuze ko ari ngombwa ko urubyiruko ruvuga rukanigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'iyakorewe Abayahudi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)