Abayobozi , abakinnyi ndetse n'abafana b'ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe u Rwanda ndetse isi hose hibukwa ku ncuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, abanyamuryango b'ikipe ya Kiyovu Sports Club basuye urwibutso rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Mata 2021 kiyobowe n'umuyobozi w'iyi kipe y'umweru n'icyatsi Mvukiyehe Juvenal cyaranzwe no gutemberezwa ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, ndetse banasangijwe amateka y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Nyuma yo gusura uru rwibutso, Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko impamvu bahisemo gusura uru rwibutso ari uko hari abakinnyi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse kandi hakaba nabandi bagize uruhare muri Jenoside.

Yagize ati 'ni igikorwa twifuza guha agaciro kugira ngo niba turi muri siporo twumve ko tudakwiye kujya mu bindi bikorwa bibi, bityo rero muri Kiyovu Sports twifuje kugira ngo tubimburire abandi basiporitifu duhe agaciro abacu bakorewe Jenoside mu 1994 cyane cyane ko umuryango wa Kiyovu Sports hari abasiporutifu bacu, abakinnyi bacu, abakunzi bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi hakaba n'abasiporutifu bacu bijanditse muri ibyo ikorwa bibi.'

Ku ruhande rwa rutahizamu w'umunyanijeriya, Babua Samson we yavuze ko ibyabaye mu Rwanda biteye ubwoba ariko none hakwiye gushimirwa byimazeyo uwayihagaritse.

Ati'ibyabaye mu myaka 27 ishize, byari biteye ubwoba pe, ndashaka gushimira buri wese warwanye kugira ibyo bintu bibi bisigare ari urwibutso gusa, ndashaka gushimira by'umwihariko Perezida Paul Kagame warwanye cyane kugira ngo agarure amahoro muri iki gihugu, ni ikintu cyiza kuko abantu bose ubu bashyize hamwe.'

Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi yakorewe Abatutsi muri mata 1994 ruri mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo. Ni rwo runini mu gihugu, rushyinguyemo abantu basaga 250.000 bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu mazu biciwemo, abatawe mu myobo ndetse n'abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe. Urwo rwibutso rwubatswe mu 1999.

The post Abayobozi , abakinnyi ndetse n'abafana b'ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abayobozi-abakinnyi-ndetse-nabafana-bikipe-ya-kiyovu-sports-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-ku-gisozi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)