RCCDN ifite abanyamuryango basaga 63 bagizwe n'imiryango itegamiye kuri Leta iharanira kurengera ibidukikije. Abo ni bo bahawe amahugurwa y'iminsi ibiri kugira ngo barusheho kumenya amasezerano u Rwanda rwasinye, icyo agamije ndetse n'uko ashyirwa mu bikorwa kugira ngo ibikorwa byabo barusheho kubikora mu murongo unoze.
Mu masezerano basobanuriwe harimo amasezerano y'i Paris mu Bufaransa agamije kwirinda imihindagurikire y'ikirere yashyizweho mu 2016 n'u Rwanda rwasinye, amasezerano yashyiriweho i Kigali azwi nka Kigali amendment, agamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere n'andi masezerano mpuzamahanga agamije kurengera ibidukikije.
Gutanga ayo mahugurwa ku banyamuryango ba RCCDN byakozwe ku bufatanye uyu muryango usanzwe ugirana n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA).
Umuhuzabikorwa wa RCCDN mu Rwanda, Faustin Vuningoma, yavuze ko bahisemo guhugura abanyamuryango babo kugira ngo bagire ubumenyi bwagutse ku masezerano mpuzamahanga aba yarasinywe mu kurengera ibidukikije arimo n'aba yaremejwe n'u Rwanda.
Ati 'Mu nshingano za RCCDN harimo no kubaka ubushobozi bw'abanyamuryango kugira ngo babashe guhangana n'ibibazo by'ibidukikije n'imihindagurikire y'ibihe babyumva neza. Ni muri urwo rwego rero twasanze kimwe mu byo badakurikirana neza ari ibiganiro n'amasezerano mpuzamahanga, aho ibihugu bihura bikaganiriramo ibintu bitandukanye ndetse bikanafata n'imyanzuro kandi iyo myanzuro ikaba igomba gushyirwa mu bikorwa n'ibihugu.'
'Amasezerano mpuzamahanga hari n'ayo u Rwanda ruba rwarasinye rero biba ari byiza ko abanyamuryango bayamenya, kugira ngo bagire uruhare mu kuyashyira mu bikorwa nk'abanyamuryango no kugira ngo bamenye n'ibyo Leta yiyemeje kandi barebe ko iri kubishyira mu bikorwa.'
Vuningoma yavuze ko nyuma y'aya mahugurwa biteze ko abanyamuryango ba RCCDN bazagenda bagasangiza bagenzi babo ubumenyi bayungukiyemo.
Ati 'Icya mbere tubitezeho ko bagenda, ibyo bahuguwemo bakabisangira n'abandi Banyarwanda, aho bakorera mu miryango itandukanye, bafite abo bakorana nabo, bakwiye kubabwira iby'aya masezerano bakabimenya noneho tukagenda ku ntambwe imwe n'andi mahanga ariko Abanyarwanda bazi icyo ayo masezerano aba agamije.'
Umukozi ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano Mpuzamahanga mu Kigo cy'Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Tushabe Rachael, akaba n'umwe mu batanze amahugurwa yavuze ko kugira ubumenyi buhagije ku masezerano agaruka ku bidukikije ari ingenzi.
Ati 'Bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo ayo masezerano asaba mu gihugu ndetse kuganiriza aba bafatanyabikorwa biradufasha kugera ku Banyarwanda benshi kuko ni amaboko twungutse mu kubungabunga ibidukikije.'
Abahuguwe mu minsi ibiri bavuga ko bigiye kubafasha mu mirimo yabo itandukanye ndetse no kurushaho gusobanukirwa ibijyanye no kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi w'Umuryango w'Urubyiruko wita ku Bidukikije 'Young Volunteers for Environment', Honorine Isingizwe, yavuze ko ubumenyi bahawe ku masezerano yo kurengera ibidukikije agiye gutuma bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Yagize ati 'Aya mahugurwa adufitiye umumaro cyane nk'abanyamuryango ba RCCDN, kuko bidufasha kumenya ayo masezerano. Nyuma yo kuyamenya tukamenya n'uburyo u Rwanda ruyashyira mu bikorwa, bidufasha kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano.'
Isingizwe yavuze ko bifuza ko ingamba zo ku kubungabunga ibidukikije zikwiye kujya zimenyekanishwa mu rurimi gakondo kugira ngo Abanyarwanda bose babashe gusobanukirwa nabyo, anasaba buri wese kumva ko kubungabunga ibidukikije bidafite ababishinzwe ahubwo ari ibya buri muntu.
Umukozi Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'Imishinga mu Muryango uharanira Iterambere ry'Abanyarwanda, Rwanda Development Organization, Léon Fidèle Mugisha, yashimangiye ko aya mahugurwa yaje akenewe kuko agiye kubaka ubushobozi bw'imiryango ifite aho ihurira no kubungabunga ibidukikije.
Ati 'Iyi miryango myinshi ikorana n'abaturage, twebwe icya mbere gikorwa ni ubuvugizi ku nzego bwite za Leta ku buryo ubumenyi baduhaye tububaha natwe nabo bakabugeza ku baturage. Nk'urugero niba hari uburyo umuntu akoresha mu buhinzi atangiza ibidukikije abimenye, wenda niba ari ukuvanga ifumbire y'imborera akabimenya. Umuturage rero biramugeraho kuko tugiye kubishyira muri gahunda zacu.'
Abanyamuryango ba RCCDN bavuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwegera umuturage no kumugira inama ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije no kwirinda ihindagurika ry'ikirere kuko hari n'aho usanga bakora ibintu batazi kandi bishobora kwangiza urusobe rw'ibinyabuzima.