Agahinda k’umukobwa watewe inda inshuro ebyiri ahohotewe agatereranwa -

webrwanda
0

Uyu mukobwa ni umwe kuri ubu watinyutse aganira n’umubyeyi watoranijwe muri gahunda yatangijwe mu Karere ka Kayonza ya ’Masenge mba hafi’ igamije kuganiriza abangavu batewe inda kugira ngo hamenyekane ibibazo bahura nabyo.

Masenge aba ari umugore ufite umuco n’indangagaciro, atorerwa mu Mudugudu agahuzwa n’umukobwa watewe inda akiri umwangavu akamuganiriza ku buryo amenya uwamuteye inda, ibibazo ahura nabyo mu rugo ndetse akanamugira inama ku buryo ubuzima bwe butongera kujya mu kangaratete.

Buri masenge agerageza kureba mu mudugudu atuyemo abana bakeneye kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere hakiri kare, akaba agenerwa amahugurwa n’amafaranga y’itumanaho bikozwe n’umuryango w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi karambye (Learn work Develop).

Uyu mukobwa utifuje ko hatangazwa amazina ye, yavuze ko ubwo yari afite imyaka 16 yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ngo yagiye kurwaza mushiki w’uyu mugabo wamuteye inda. Umugabo ngo yamusanze kwa muganga amusaba kuza gufata imbuto z’umurwayi yisanga yinjiye ahantu mu nzu hameze nko muri ’Lodge’.

Ati " Ngezemo rero kuko yari yabipanze yahise ambwira ko tugiye gukora imibonano mpuzabitsina, kuko yandutaga yari abizi njye nari mvuye mu cyaro ntarabimenya, nuko ndamwangira ngiye gusakuza amfuka ikote mu kanwa akora ibyo akora ndagenda."

Yavuze ko nyuma yagize ipfunwe ryo kubivuga ngo kuko nta muntu wo kwizera yabonaga hafi, ibi ngo byatumye ahita ava mu ishuri kuko inda yageze aho iragaragara. Yaje kubibwira nyina umubyara bajya kwa muganga babasha kumukurikirana.

Yakomeje avuga ko igihe cyageze aza kubyara mu buryo butamworoheye arera umwana we mu buzima butari bwiza baratinye no kurega uwamuteye inda kuri ubu usigaye atuye mu Murenge wa Murundi.

Amutera inda bwa kabiri yamusanze iwabo

Uyu mukobwa w’imyaka 22 avuga ko ku nshuro ya kabiri uyu mugabo amutera inda yamusanze iwabo mu rugo nyina umubyara babana adahari.

Ati " Yaje afite ayo makuru ko Mama umbyara ntawe uhari. Kuva yantera inda ya mbere nibwo twari twongeye kubonana. Yaraje nabwo ndi mu rugo njyenyine arongera aramfata nabwo ahita agenda nongera kwisanga ntwite bwa kabiri."

Yakomeje avuga ko noneho ikibazo cye yakigejeje ku bayobozi b’umudugudu bikarangira bamushwishurije bamubwira ko umuntu babyaranye ngo n’ubundi babikoze babyumvikanyeho.

Yavuze ko uwo muyobozi w’Umudugudu yamuciye intege zo gukomeza kumurega birangira abyaye umwana wa kabiri uwo mugabo nabwo ntiyamwitaho kugeza n’ubu.

Ati " Naracecetse rwose sinagira uwo mbibwira kuko numvaga nta muntu wanyumva, Masenge ntiyari yakaje ngo mbimubwire amfashe, narabigumanye gusa."

Uyu mukobwa yavuze ko hirya no hino mu giturage hakiri abakobwa benshi bahohoterwa bakabura abo babibwira ngo babafashe bitewe nuko abakabafashije babatererana abandi bakaba ntacyo babamarira iyo babibabwiye. Yavuze ko kuri we kuri ubu yumva akeneye ubutabera ngo kuko kwita ku bana babiri ku myaka ye bikimugoye cyane.

Ati " Gukemura ibibazo by’abana babiri ntabwo mbishoboye, Mudugudu akimara kumbwira nabi nararekeye. Nkoresha imbaraga ku kwita ku bana banjye kuko uwo mugabo nubwo yamfashe ku ngufu afite umugore babana mu Murenge wa Murundi, nta kintu na kimwe amfasha "

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, yavuze muri aka Karere hakiri abana benshi bahohotewe ariko bataratanga amakuru ku babahohoteye kugira ngo bakurikiranwe babiryozwe. Ibi ngo bituma niyo bayatanze batinze usanga ababahohoteye baba barahunze bikagorana kubakurikirana.

Ku kijyanye n’abayobozi baca intege ababa bahohotewe, yavuze ko abo bagiye kongera imbaraga mu kubigisha no kubasobanurira uburyo bakwita ku babagana.

Ati " Abo bayobozi ni ukubabwira ibyo bakabireka ubikora ntabwo turi kujyana mu kurwanya ihohoterwa. Yagakwiriye gutanga amakuru kuruta kumuca intege. Kuba umuntu yabyara kabiri ntibikuraho kuba yarahohotewe, na wa wundi wamuhohoteye akanamushaka nawe turamukurikirana akabiryozwa nubwo baba babana."

Uyu muyobozi yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kongera imbaraga mu kurwanya ihohoterwa ari nako batega amatwi abahohotewe babagana bakabafasha.

Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda imburagihe bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 250 niba batanze ibirego mu gihe 60 bamaze gutanga amakuru yuzuye naho abagbo 26 bakaba bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya aba bangavu.

Yatewe inda ya mbere afite imyaka 16, uwamuhohoteye yongera kubikora bwa kabiri ntiyakurikiranwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)