Ahari kurira kwararira umuntu, bwacya mu gitondo impundu zikavuga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yesu yarengeje amaso umusaraba abona ibyishimo Imana yamushyize imbere, arihangana. Tekereza Yesu iyo abambwa yikura ku musumari akiruka, akagaruka bakamufata bakamusubizaho, yari kuzabambwa igihe kirekire! Ndakwinginze we kurira ahubwo urenze amaso umusaraba urebe ibyishimo Imana yagushyize imbere!

"Kuko uburakari bwe ari ubw'akanya gato, Ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga". Zaburi 30:6

Iyi ni Zaburi ya Dawidi, yari azi kurira icyo bivuze kandi akamenya ko n'impundu zishobora kuvuga nyuma yo kurira. Mwibuke ko Dawidi avuka mu bana benshi cyane kandi se na nyina batamukundaga! Iyo usomye zaburi ya 27 haravuga ngo 'Nubwo Data na Mama bantaye, Imana yarantoraguye'.

Nagira ngo nkumenyesha ko ibyo Papa na Mama batagukoreye, ibyo diporome yawe itagukoreye, ibyo utahawe n'urugo washatse cyangwa washatswemo mu maraso ya Kristo Yesu birahari. Niwiringira Imana ibyo byose ishobora kubigukorera, ijoro urimo rigasimburwa n'impundu.

Dawidi yabayeho atagira ikerekezo cy'ubuzima, hari aho yageze aravuga ngo ' Mba narihebye iyo ntizera ko nzagira kugira neza ko mu isi y'ababaho' yabayeho atagira ikerekezo cy'ubuzima, ariko yaje kumenya ko hari Imana arayiringira. Murebe akana kavuye mu ntama kadasa neza ku myaka 16, niwe Imana yatoranyije ngo abe umwami wa Isiraheli! Ijoro yabayemo riba rirahindutse, kuko yiringiye Imana.

'Ahari kurira kwararira umuntu bwacya mu gitondo impundu zikavuga'

Reka ndeke kuvuga ku buzima bwa Dawidi, ahubwo tuvuge ngo umuntu yatangiye kurira kuva muri Edeni. Umuntu amaze gucumura akaba umunyabyaha, ubwiza bw'Imana bumaze kumuvaho umuruho wahise uza biba bitangiye kuba bibi.

Murabizi ko niyo umwana avutse kugira ngo bamenye ko ari mu zima, ni uko arira kandi iyo arize abantu bose baraseka bakishima! Ariko nkeka ko aba arizwa nuko ahishuriwe imibabaro aba agiye kuzahura nayo. Ahishurirwa ibyo agiye kuzabamo, ahishurirwa isi arimo ukuntu ari mbi kandi ahantu ari hari heza. Twe rero duhita duseka tukishima ngo umwana ni muzima, ariko we aba ahishuriwe ibintu byinshi bizamubaho mu buzima agahitamo kurira.

Mu isi abantu barizwa n'ibintu byinshi bitandukanye:

Kutabyara birariza no kubabyara ukabura icyo ubagaburira birariza, kutiga birababaza ariko no kwiga cyane binaniza umutwe ni ko Salomo yavuze. Gusonza birariza ariko no guhaga nabyo birariza, aho muganga akwandikira ko utagomba gufata utuntu twose twiza ( kunywa agasukari, amavuta..).

Hari abarizwa no gupfusha, abakene bararira ariko n'abakire nabo ntibarira make, imigabane yose y'isi irarira. Ariko nagira ngo nkubwire ko 'kurira kwararira umuntu bwacya mu gitondo impundu zikavuga' Wakwibaza ngo ko nkijijwe, nkunda Imana nyikorera kuki yahisemo kwemera ko mpura n'ibindiza, ngahura n'ibimbabaza? Nagira ngo nkubwire inkuru nziza: Ntabwo urira kuko Imana ikwanga, iba igira ngo ikwigishe ko Numara kubivamo uzigisha abandi ko Imana ari umutabazi wawe.

Nagira ngo nkubwize ukuri utarashonje wajya usuzugura abashonje, batarakuvuze hari igihe wajya uvuga abandi, utarakennye wasuzugura abakene nkaho aribo babyigize. Niyo mpamvu ari ngombwa ko tubinyuramo. Nta muntu ndabona wuzuye Umwuka Wera ngo ahite ajya kuvura mu bitaro, ntawuzuye Umwuka Wera ngo ahite ajya gutwara indege i Kanombe. Imana nayo ntiyakora ikosa ryo kuguha imigisha itarabanje kukwigisha kubana nayo.

Pawulo yaravuze ngo ' Nigishijwe kuba muri byinshi nzi no kuba muri bike, nigishijwe gusonza no guhaga kandi muri byose nshobozwa na Kristo Yesu umpa imbaraga' Pawulo yari umuntu wigihangange ukomeye, wize ufite dogitora, yari umuhanga azwi ariko yari azi no kwicisha bugufi kugera ku rwego ruri hasi. Ese wowe wigishijwe kuba muri byinshi, uzi no kuba muri bike? Ese iyo ukennye cyangwa iyo ukize, wumva wakomeza kuba hafi y'Imana?

Amarira urira afite umumaro, ashobora gukora ku muntu w'Imana. Iyo Imana ikunyujije muri iyi mibabaro cyangwa muri iri joro ry'Ibibazo hari icyo ibikoresha kugira ngo bizagufashe gufasha abandi. Imana ikoresha aya marira nk'umuti wo gusiga ku maso kugira ngo uhumuke urusheho kuyibona ukundi gushya.

Urugero natanga iyo Imana igukijije ikintu kikugoye, kigukomereye gisiga kiguteje indi ntambwe mu kubaha Imana. Ukavuga uti: 'Ubushize narayibonye yarangaburiye nshonje, yaranyambitse nambaye ubusa, ubushize yankuye mu bushomeri nari merewe nabi. Ubushize yankoreye igitangaza igihe byari bingoye, inyitaho indindisha imbaraga zayo. Noneho ayo marira akaguhindukira umuti wo gusiga ku maso, kugira ngo urusheho kubona Imana.

Bwira Satani uti 'Sinzongera kurira kuko igitondo kiraje nzaririmba, ntibizahora bitya Imana izangirira neza'. Burya byose bifite impamvu ku mwana w'Imana, nta kiba Imana itagifitemo inyungu. Umuti w'ibigeragezo ni ukubisuzugura ukabifata nk'ibitariho, hanyuma ukajya ubigenda hejuru ukabwira Satani ko Imana izakugirira neza, ko izagufasha, izakwitaho. Guha agaciro ibigeragezo ugahora urira ukavuga ko bicitse, uzagera ku bintu bike.

Ariko igihe cyose uzashima Imana mu kigeragezo, izaba ikuzamura mu ntera. Yakobo yaranditse ngo 'Ni iby'ibyishimo nimugubwa gitumo n'ibibagerageza' Yesu yaravuze ngo nibababeshyera ibibi byinshi muzategure iminsi mikuru kuko impera zanyu zizaba ari nyinshi mu Bwami bw'Imana.

Nagira ngo nkwibutse ko ibiryo by'ikigeragezo ari amaganya, iyo wiganyiriye uba ugaburiye ikigeragezo kikarushaho kukwica.a Ariko iyo ushimye Imana mu kigeragezo uba uciye intege Satani. Hamwe n'ibitugerageza, Imana ibasha kuducira akanzu kugira ngo tubashe gukomeza gusenga. Dukwiye kwiga guca intege ibicantege.

Abantu benshi, kubw'amarira n'ibibazo hari igihe bahitamo nabi: Bagahitamo guhora biganyira, guhora bavuga ko bicitse, agahora abwira umuhisi n'umugenzi ko bicitse n'amasezerano y'Imana yaheze…, ariko nagira ngo nguhumurize, ubwire Satani ko igihe cyo guseka kije.

Ntabwo uzahora urira, ntabwo uzahora ubabaye, Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bwawe. Bwira Satani ngo nubwo mfite imyaka myinshi ntarabona umugabo, Imana izampa umugabo mwiza, bwira Satani ngo nubwo nshonje ejo nzarya, ubu ndimo kurira ariko ejo nzagirirwa neza n'Imana.

Iyi nyigisho yateguwe, ikanatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire yose wayisanga hano

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ahari-kurira-kwararira-umuntu-bwacya-mu-gitondo-impundu-zikavuga.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)