Ally Soudy n'umwe mubanyamakuru bakomeye mu myidagaduro , akandi ni umwe mu bakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'uko akiri mu Rwanda yari umunyamakuru ukunzwe n'abatari bake mu biganiro bitandukanye yakoraga birimo Isango na Muzika na Sunday Night yakoraga byamukururiye imbaga y'abantu batari bake.'
Inkuru yari ibabaje yaje ubwo abamukurikiranaga batari bakimwumva ubwo yajyaga gutura muri Leta zune ubumwe za Amerika, gusa ariko ubushongore n'ubukaka no gukunda imyidagaduro ndetse n'igitutu cy'abafana bahoraga bamwotsa cyo kugarura ijwi rye rikumvikana, bidaciye kabiri byaje kumusunikira gutangiza ikiganiro gishya kitwa Ally Soudy on Air, cyamaze no gushinga imizi mu bakurikirana imyidagaduro.
Ku itariki ya 24 Mata Davis D niwe wari umutumirwa mu kiganiro Ally Soudy on Air akorera ku rukuta rwe rwa Instagram aho atumira ibyamamare Nyarwanda , yaba ababa hanze ndetse no mu Rwanda bakagirana Ikiganiro ku bikorwa byabo bitandukanye abakora.
Nyuma y'uko Davis D avuye mu kiganiro kitarangiye abari bamukurikiranye bamwe batangiye kumutuka, abandi bati buriya nawe yabonye ko yabaye umusitari, abandi bati umuziki wo mu Rwanda niko umera, gusa hari hataramenyekana icyatumye ava mu kiganiro igitaraganya.
Mubutumwa uyu munyamakuru Ally soudy yanyujije kurukuta rwe rwa Instangram yasabiye ubu tabera aba bahanzi bari mumaboko ya RIB bakurikiranwaho icyaha cyo gusambanya umwana ndetse n'ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w'imyaka 17. Yati 'Ubutabera nzi neza ko buza gukora akazi kabwo, mugihe baba abere, turasaba kandi uwaba wese yihishe inyuma mwisebya bya abahanzi nkaba nyarwanda nawe ubutabera bukazamugeraho byihariye.'
Akomeza agira ati' Ibaze gukura umuntu live mu ikiganiro, akurikiwe ni imbaga yabanyarwanda hirya no hino ku isi, ukamusanga mucyumba araramo nta burenganzira nabucye ufite bwa police yaguhaye cg mandat d'arret y'urukiko, amasaha akuze yijoro ibintu amategeko y'u Rwanda ahanira, witwaje icyo uri cyo! Nizera neza ko u Rwanda rwubu atari nkurwakera, ubifitemo uruhare wese azabihanirwa.
Yati 'Ubutabera nzi neza ko buza gukora akazi kabwo, mugihe baba abere, turasaba kandi uwaba wese yihishe inyuma mwisebya bya abahanzi nkaba nyarwanda nawe ubutabera bukazamugeraho byihariye.'
Akomeza agira ati' Ibaze gukura umuntu live mu ikiganiro, akurikiwe ni imbaga yabanyarwanda hirya no hino ku isi, ukamusanga mucyumba araramo nta burenganzira nabucye ufite bwa police yaguhaye cg mandat d'arret y'urukiko, amasaha akuze yijoro ibintu amategeko y'u Rwanda ahanira, witwaje icyo uri cyo! Nizera neza ko u Rwanda rwubu atari nkurwakera, ubifitemo uruhare wese azabihanirwa.
Ibitegerezo bya bamwe bashyigikiye Ally Soudyy mugusabira aba bahanzi ubu tabera.
Uwitwa Tonny -5 yagize ati'Niba koko david d na kevin kade barengana ....bakeneye ubutabera kd nabo babiri inyuma bakurikiranwe. Ikindi nasomyee comments zanyu hafi yazose ark abenshi bari gucira bano bahanzi urubanza. Guys never judge coz one day u might find yourself in the same situation.......Jah bless🔥'
Uwase sando nawe agira ati' Nibyo brother ariko turebe impande zose kuko situzingo ninde urimumakosa'
Uwitwa unique c nawe agira ati 'kimbabaza ni uko RIB yita cyanee kubasore kdi natwe abakobwa ntitworoshye mubyukuri, noneho abo bana batarageza ku myaka yubukure bo rero ni ikibazo gikomeye bafite ubushyuhe pe!barashya bakagurumuna RIB yirengagiza ko aba basore ntaruhare baba babigizemo kuko kenshi ari aba bana babakobwa nibo babihamagarira bati mbabarira nzakubone ndagufana uraririmba ngasesa urumeza bla bla bla..... Njye mbona niritegeko rirengera abana rikwiye kuvugururwa n'abakobwa bakajya bahanwa kuko nibo kibazo cyanee rwoseee Pe! Mukomere David & Kevin'