Amabwiriza mashya y'insengero aributsa ko amateraniro yemewe umunsi umwe mu cyumweru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mabwiriza yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Mata 2021, yibutsa ko insengero zemerewe gukora ari izabiherewe uburenganzira n'inzego z'ibanze nyuma yo gusuzumwa ko zujujije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ingingo ya kane y'aya mabwiriza kandi yibutsa ko urusengero rwemerewe gukora, rutagomba kurenza 30% by'ubushobozi bw'abo rushobora kwakira.

Ingingo ya munani igaruka ku minsi yo gusenga, ivuga ko 'amasengesho aba umunsi umwe mu cyumweru bitewe n'ukwemera kw'idini cyangwa itorero :

• Ku wa Gatanu : Abayisiramu ;
• Ku wa Gatandatu : Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi ;
• Ku Cyumweru : Amadini/amatorero asanzwe agira amateraniro rusange ku Cyumweru ;

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko uretse uyu munsi umwe, amadini cyangwa amatorero yemerewe gukora andi materaniro undi munsi umwe mu minsi y'imibyizi ariko na bwo agakorwa hubahirizwa 30% by'abagomba guteranira mu nsengero.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Amabwiriza-mashya-y-insengero-aributsa-ko-amateraniro-yemewe-umunsi-umwe-mu-cyumweru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)