AMAFOTO – Ku bufatanye na SKOL, Rayon Sports yamuritse imyambaro n'ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw bizakoresha mu isubukurwa rya shampiyona ya 2020-2021 . #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu uwa gatanu tariki ya 23 Mata 2021, ku cyicaro cy'umuterankunga w'ikipe ya Rayon Sports uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa SKOL Brewery Ltd (SBL) ruherereye mu Nzove habaye igikorwa cyo kumurika imyambaro iyi kipe izakoresha ubwo shampiyona izaba isubukuwe mu ntangiriro za gicurasi 2021.

Iyi myenda yerekanywe ni iyakozwe n'uruganda rwa Jako rusanzwe rwambika amkipe atandukanye ndetse anakomeye, mu gihe ikipe iri mu rugo ni ukuvuga yakiriye umukino izajya yaMbara imyenda igizwe n'ibara ry'ubururu ryiganje cyane ndetse n'umweru mukeya, mu gihe yasuye cyangwa se yasohotse izajya yambara imyenda yiganjemo ibara ry'umweru ndetse n'ubururu bukeya.

Muri uyu muhango Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yashimiye uruganda rwa SKOL ku buryo rukomeza kwitanga mu bufatanye bw'impande zombi, avuga ko intego bagiye gutangirana uyu mwaka ari uguha abafana ibyishimo no kwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Ati 'Ejo bundi mu mukino wa gicuti twakinnye n'Ikipe ya Bugesera FC, byagaragaye ko Rayon Sports yiteguye gukina Shampiyona kandi igatwara igikombe. Ngiyo intego kandi tuzayigeraho ku bufatanye n'umufatanyabikorwa wacu wa SKOL.'

Yakomeje agira ati 'Muri uru rugendo twashyize hamwe, [SKOL] ikora ibiri mu nshingano zayo natwe tugakorera ibiri mu nshingano zacu, ariko ikarenga mu biri mu nshingano igakora iby'uvubandimwe n'ubucuti kuko ubu bufatanye buri hagati yacu ni ntagereranywa.'

Mu gusoza uyu muyobozi yavuzeko intego ya Rayon Sports ari uguha ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports, bagakina ngo batsinde ndetse bagaharanira gutwara igikombe kugira ngo Rayon Sports izahagararire u Rwanda.

Ku ruhande rwa SKOL yari ihagarariwe na Tuyishime Karim ushinzwe ibikorwa bya Rayon Sports muri urwo ruganda , yavuze ko ibikoresho bahaye Rayon Sports bigezweho ndetse bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw.

Ati 'Buri mwaka SKOL yambika Rayon Sports imyambaro yo mu rugo no hanze, ndetse ikayiha n'imyambaro iserukana kugira ngo ise neza. N'uyu mwaka asaga miliyoni 25 Frw yongeye gukoreshwa kugira ngo hashakwe imyambaro igezweho yambarwa n'amakipe akomeye muri Afurika, ni yo Rayon Sports izambara.'

'Turishimira ko uyu mwaka Rayon Sports yabonye n'ibikoresho ndetse hakaba haranabonetse n'ibikoresho by'ingimbi zayo. Ibikoresho ni inkingi ikomeye ku ikipe, kuko uretse no kwitegura, bitera n'umwete wo gukora.'

Si imyambaro yo mu kibuga yahawe Rayon Sports gusa kuko hiyongeraho amakoti 'training' yo gusohokana n'amapantaro yayo, imyenda y'ingimbi yo izaba ifite ikirango cya Virunga mu gatuza, aho kuba icya SKOL nk'uko bimeze kuri bakuru babo. Hari kandi ibikoresho by'imyitozo, imipira yo gukina n'ibikapu bazajya babitwaramo.

Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona ikipe ya Rayon Sports iri mu itsinda B, aho irikumwe na Gasogi United bazanakina tariki ya 2 Gicurasi, ikaba hamwe na Kiyovu Sports ndetse na Rutsiro FC.

The post AMAFOTO â€" Ku bufatanye na SKOL, Rayon Sports yamuritse imyambaro n'ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw bizakoresha mu isubukurwa rya shampiyona ya 2020-2021 . appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-ku-bufatanye-na-skol-rayon-sports-yamuritse-imyambaro-nibikoresho-bifite-agaciro-ka-miliyoni-25-frw-bizakoresha-mu-isubukurwa-rya-shampiyona-ya-2020-2021/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)