Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko we n'umufasha we bakirite uyu muhanzi ufite inkomoko muri Senegal n'umugore we babakiririye mu gace kitwa Rwakitura muri Uganda.
Perezida Museveni yagize ati 'Twagiranye ibiganiro byiza hamwe n'aba bakundana.'
Aliaune Thiam uzwi nka Akon yagiye muri Uganda mu bijyanye n'ibikorwa bye bwite ndetse n'ubucuruzi mu nzego zitandukaye zirimo iby'ingufu, ubukerarugendo ndetse n'iterambere ry'ibikorwa remezo.
Museveni yagize ati 'Nishimiye kugirana ibiganiro na we kandi byitezweho kuzamura ubuzima bw'abaturage bacu ndetse na Africa muri rusange.'
Perezida Museveni kandi avuga ko we n'umufasha we babwiye Akon ko Uganda ari Igihugu kiza cy'ubukerarugendo kikaba gifite umuyaga mwiza dore ko ngo kiri mu gace kagabanyamo Isi mo kabiri.
Yagize ati 'Uyu ni umwihariko, hari uduce tubiri gusa twagiriwe Ubuntu bwo kugira iyo ngabire idasanzwe.'
UKWEZI.RW