Amagambo 10 y'ihumure ku muntu uri mu ngorane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya magambo y'Imana afite imbaraga n'ubwo umuntu yaba ari mu kaga:

Yobu 5:11: 'Ni yo ishyira hejuru aboroheje, N'ababoroga ibashyira mu mahoro.'

Zaburi 27:13-14: 'Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k'Uwiteka, Mu isi y'ababaho. Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, ujye utegereza Uwiteka.'

Yesaya 41:10: 'Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw'iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.'

Yohana 16:33: 'Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.'

Abaroma 8:28: 'Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk'uko yabigambiriye'

Abaroma 8:37-39: 'Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n'uwadukunze, kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaza, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.'

Abaroma 15:13: 'Imana nyir'ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n'amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n'imbaraga z'Umwuka Wera.'

2Abakorinto 1:3-4: 'Hashimwe Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w'imbabazi n'Imana nyir'ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n'Imana'

Abafilipi 4:6: 'Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.'

Abaheburayo 13:5: 'Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n'ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti 'Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhana na hato.'

kurikira n'iyi nyigisho: Ahari kurira kwararira umuntu bwacya impundu zikavuga Past Desire Habyarimana

Source: Amasezerano.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Amagambo-10-y-ihumure-ku-muntu-uri-mu-ngorane.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)