Amakosa ukwiriye kwirinda mugihe wiyiriza ubusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buzima bwa gikristo kwiyiriza ubusa ni ingenzi kuko bidufasha kurushaho gusabana n'Imana kandi bigufasha kugira ubuzima bwiza:Kugabanya ibiro, kuringaniza isukari mu mubiri n'ibindi. Mugihe cyo kwiyiriza hari amakosa umuntu akwiye kwirinda kugira ngo roho nzima ibashe kuba mu mubiri muzima.

Tugiye kurebera hamwe amakosa umuntu akwiye kwirinda mugihe yiyiriza ubusa nk'uko tubisobanurirwa na Munganga mu bijyanye n'imirire inoze, Lea Ufiteyesu.

1.Kwirinda ibiribwa bifite isukari nyinshi:

Iyo umuntu afashe isukari nyinshi, umubiri urayigabanya. Ni byiza rero ko niba uteganya kwiyiriza mbere yabyo ugomba gukoresha ibiribwa bidafite isukari nyinshi, ugirwa inama yo kurya imboga, ibirayi, ibitoki n'ibindi biryo bisanzwe.

2. Ugomba kwibanda ku biribwa bikungahaye kuri ibyubaka umubiri (proteines):

Niba ushaka gutegura amasengesho yawe ugomba kwibanda ku biribwa byubaka umubiri twavugamo indagara,amafi, amagi, amata, inyama, ibishyimbo, amashaza, ubunyobwa n'ibindi. Ibyongibyo iyo twabiriye bidufasha kutumva dushonje cyane. Ibitera imbaraga birimo amasukari bituma umuntu yumva ashaka kurya cyane.

3. Mugihe cyo gusoza amasengesho ntugomba kuyasoresha ibirori:

Ibirori tuvuga, ushobora kumara iminsi 7 utarya noneho wasoza amasengesho ukigira inama yo kubirira rimwe. Ibyo ni amakosa cyane kuko bishobora gutuma isukari yinjira mu mubiri wari umenyereye ko yagiye hasi cyane, ugifungura uhereye ku cyayi kirimo isukari nyinshi cyangwa se uriye ibintu byinshi bituma umubiri ugubwa nabi.

Ikintu bizakora bizazamura isukari kuko umubiri wari umenyereye inkeya, iyo ihise izamuka vuba na byo biteza ibibazo mu mubiri. Ikindi binaniza umubiri wose kuko utangira kurwana no kugogora bya biryo. Uzasanga abantu benshi amasengesho abica iyo bayarangije kuko bahita bafata ibintu byinshi icyarimwe. Uko winjira mu masengesho bucyeya ni nako ukwiriye kuyavamo bucye bucye. Ushobora guhera nko ku gitoki kirimo imboga, igikoma kitarimo isukari nyinshi, potage n'ibindi.

4.Mugihe uri mu masengesho y'iminsi myinshi ni ngombwa ko imbaraga ufite uzibikira ibikorwa by'ingenzi:

Abantu bagiye mu byumba by'amasengesho, kuriya kuntu babyina cyane kandi bamaze iminis myinshi batarya na byo si byiza kuko isukari yawe iri hasi cyaneho n'iyo wari ufite mu mubiri ukayikoresha cyane. Si ngombwa ahubwo imbaraga ufite uzibikira ibikorwa by'ingenzi.

Kwiyiriza ubusani ingenzi kuko bifasha umubiri mu buryo bukurikira:

Bifasha mu kugabanyaibiro:Akenshi kwiyongerakw'ibiro bijyanan'indwara zitandukanye, bishobora gufasha umubiri mu gutumaisukari igendanezakandibikakurindakuzarwaraDiyabete, bishoborakugufasha mu kuringanizaumuvudukow'amaraso.

Ikindikandikwiyirizaubusabirindagusazaimburagihekukobitumauturemangingofatizacyangwa cellules zongerakwiyubaka.

Muri macye birakwiye kwiyiriza ubusa kuko ari ingenzi ariko birakwiriye ko twubahiriza inama zatuma dukomeza kubungabunga ubuzima bwacu bityo roho nzima ikabasha kuba mu mubiri muzima

Source: agakiza tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Amakosa-ukwiriye-kwirinda-mugihe-wiyiriza-ubusa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)